Igiciro ku isohora ry'umwuka uhumanya ni igikorwa gikomeye mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ariko hakenewe uburyo bwo guhangana n'inzitizi zigaragara, harimo kuzamuka ku biciro n'ingaruka ku baturage.
Gushyiraho igiciro ku isohora ry’umwuka uhumanya (carbon pricing) ni imwe mu ngamba z’ingenzi zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi bikorwa mu kugaragaza igiciro nyakuri cy’ingaruka ziterwa n’isosora ry’ibyuka bihumanya, bityo bigatuma abakora ubucuruzi n’abaguzi bafata ibyemezo bibafitiye inyungu z'ibidukikije.
Nk’uko imibare ya Banki y’Isi ibigaragaza, gushyiraho igiciro ku isohora ry’umwuka uhumanya bigenda bitera ingaruka nziza, ariko hakenewe kongera ibiciro by’ibi byuka kugira ngo bigire ingaruka zihamye ku mihindagurikire y’ikirere.
Kugeza ubu, hafi kimwe cya kane cy'ibyuka bihumanya bikomoka ku mbaraga ku isi biri munsi y’uburyo bwo gushyiraho igiciro ku isohora ry’umwuka uhumanya.
Gusa, nk’uko imibare ya Banki y’Isi ibigaragaza, 1% gusa by’ibi byuka ni byo bifite igiciro gihagije kugira ngo bigere ku ntego z'ubushyuhe zashyizweho n'Amasezerano ya Paris.
Ibi bisobanuye ko hakenewe kongera ibiciro by’ibi byuka ndetse no kwagura uburyo bwo kubishyiraho igiciro kugira ngo bigire ingaruka nziza ku mihindagurikire y’ikirere.
Nubwo igiciro ku isohora ry’umwuka uhumanya ari ingamba zikomeye, hari inzitizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi politiki. Inzitizi nyamukuru zituruka ku ngaruka ku baturage, aho politiki zo kuzamura ibiciro bitagaragara nk’ibizagira inyungu ku bantu benshi.
Urugero rwa hafi ni imyigaragambyo yiswe "Gilets Jaunes" mu Bufaransa, aho abaturage bahanganye n’imisoro ijyanye na karubone mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye.
Mu Budage, abaharanira kurengera ibidukikije bafite impungenge ku ishyirwaho rya guverinoma nshya mu gihe amashyaka ari kuganira ku ngamba zo gukuraho ibihano ku modoka zikoresha lisansi na mazutu.
Ibi byatumye habaho impungenge ku ngamba zo kurengera ikirere, aho bamwe bibaza niba politiki zo kubungabunga ibidukikije zizakomeza gukurikizwa.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuyobozi wa New York, Kathy Hochul, yateje impaka ubwo yasubikaga gahunda yiswe "cap and invest" yo kugabanya isohora ry'ibyuka bihumanya, kubera impungenge z’izamuka ry’ibiciro bya lisansi. Ibi byatumye abaharanira ibidukikije banenga icyemezo cye, bavuga ko yateshutse ku isezerano yari yaratanze.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Guardian, mu rwego rwo gukemura izi nzitizi, hakenewe uburyo bwimbitse bwo guhuza politiki z'ibiciro bya karubone n’inyungu zigaragara ku baturage.
Amafaranga ava mu misoro ya karubone ashobora gukoreshwa mu bikorwa byunganira abaturage, nk'iterambere ry’ingufu zisubira, cyangwa gushyigikira ibikorwa remezo birambye.
Ibi bishobora kugabanya impungenge z'uko abaturage bazahura n’izamuka ry'ibiciro. Gukangurira abaturage ku nyungu z’igihe kirekire zo kugabanya isohora ry'umwuka uhumanya no kubasobanurira uko amafaranga ava muri iyo misoro akoreshwa mu bikorwa bibafitiye inyungu nabyo ni ingenzi.
Politiki zishobora gushyiraho ingamba zo gufasha abaturage bafite ubushobozi buke, nko kugabanya imisoro ku bintu by'ibanze cyangwa gutanga inkunga y'amafaranga, kugira ngo bamenye neza ingaruka z'ibiciro bya karubone ku mibereho yabo.
Gushyiraho igiciro ku isohora ry’umwuka uhumanya (carbon pricing) ni imwe mu ngamba z’ingenzi zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Nubwo inzitizi ziri mu ishyirwa mu bikorwa zishobora kubaho, birakenewe gushyiraho uburyo bushya bwo gusaranganya inyungu, gukangurira abaturage ku buryo bagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, no gushyiraho ingamba zirengera abatishoboye.
Ibi bizatuma habaho igisubizo kirambye ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere no ku mibereho myiza y’abaturage.
TANGA IGITECYEREZO