Muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, inkuru y’umwana w’imyaka ine wahamagariye umubyeyi we polisi ngo ize kumufunga nyuma yo kumurakarira kuko yamuririye Ice Cream akayimara, ikomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyamabaga n’ahandi.
Uyu mubyeyi wo muri leta ya Wisconsin, muri Amerika yatunguwe cyane no kujya gufungura urugi maze agasanga abapolisi babiri bahagaze imbere y’umuryango bamutegereje, yibajije ikibagenza kuko nta hantu bari baziranye, ndetse atari yanabahamagaye nyamara ntiyari azi ko umwana we w'umuhungu w’imyaka 4 yabikoze.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru ABC News,babajije umwana impamvu yahamagaye nimero ya polisi, maze avuga ko byatewe n’uko yashakaga ko mama we bamufunga ngo kuko yamuririye Ice Cream akayimara.
Abapolisi baRAtunguwe cyane, ndetse bagira uwo mwana inama yo kutazongera guhamagara polisi ubutaha keretse hari ikibazo cyihutirwa. Ni mu gihe uyu mwana we yabwiye polisi ko mama we yari yamubabaje, ari yo mpamvu yashakaga ko bamufunga.
Nyuma umwana yavuze ko adashaka ko bafunga mama we, ahubwo yishakira aindi Ice Cream. Abantu babonye iyi mkuru bayivuzeho byinshi bitandukanye, aho abenshi byabatangaje, ndetse bakavuga ko uyu mwana ibi yabibonye mu ma filime.
Ni mu gihe abandi bavuaga ko bidakwiye ko umwana ahamagarira nyina polisi ngo ize kumufunga, ndetse bakagira ababyeyi inama yo guhoza ijisho ku bana babo ngo kuko bashobora gukora ibintu batatekerezaga nk'uko uyu yabigenje.
Umwana w'imyka ine yahamagaye polisi ngo ize gufunga nyina ngo kuko yari yamuririye Ice Cream
TANGA IGITECYEREZO