RURA
Kigali

Yabeshye ko yashimuswe akanakorerwa iyica rubozo kugira ngo amarane igihe n'umukunzi we

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:12/03/2025 9:52
0


Umwana w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa 10 mu karere ka Ethekwini, KwaZulu-Natal muri Afurika y'Epfo yahimbye inkuru iteye ubwoba ko yashimuswe agafatwa ku ngufu, mu rwego rwo guhisha impamvu yatumye atajya ku ishuri kugira ngo abone umwanya wo kumarana n’umukunzi we.



Umubyeyi w’uyu mwana ni we wahamagaye itsinda rishinzwe gutabara ryitwa Reaction Unit South Africa (RUSA) asaba ubufasha, nyuma y’uko umukobwa we amubwiye ko yashimuswe akanafatwa ku ngufu.

Uyu mukobwa yari yabeshye ko yagiye ku ishuri, ariko mu by’ukuri yari yahisemo kujya kumarana umwanya n’umukunzi we.

Abagize RUSA bagize amakenga ku byo uyu mukobwa yavugaga, maze umugore umwe wo muri iri tsinda amuhata ibibazo kugira ngo amenye ukuri. Ni bwo byamenyekanye ko ibisobanuro bye byuzuyemo ibinyoma byinshi nk'uko tubikesha  Surgezirc.co.za.

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yari ajyiye ku ishuri, imodoka y’umweru yarahagaze, abantu atazi baramufata bamushyira mu modoka inyuma muri 'boot'. Yakomeje avuga ko bamujyanye ahantu hatazwi, bakamuha umutobe bikekwa ko wari urimo ibiyobyabwenge, hanyuma akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma y’ibyo, abakozi ba RUSA bamusabye kubereka aho bivugwa ko umwe mu bamushimuse yapfiriye, ariko uyu mukobwa aza kwemera ko byose ari ibihimbano, nta na kimwe cyabaye. Umubyeyi we yagaragaye afite agahinda kenshi, avuga ko agiye kuganira n’umugabo we kugira ngo bafate icyemezo ku buryo bazahana uyu mwana wabo kubera ibyo yakoze.

Iki kibazo cyateje impaka ku myitwarire y’urubyiruko n’ingaruka z’amakosa nk’aya ashobora kugira ku muryango ndetse no ku bantu bahora bakeneye ubufasha bwihuse butangwa na serivisi nka RUSA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND