Umuririmbyi w’Umunya-Koreya y’Epfo,Wheesung wari ufite imyaka 43 y'amavuko yasanzwe yapfuye iwe mu mujyi wa Seoul nk'uko televiziyo YTN yabitangaje.
Polisi yaho yatangaje ko iri gukora iperereza ku cyateye urupfu rw’uyu muririmbyi w’imyaka 43 ndetse yamaze gusaba Serivisi y’Ubugenzuzi bwa Gihanga (National Forensic Service) mu gukora isuzuma ryimbitse, nk'uko YTN ibivuga.
Wheesung, amazina ye nyakuri akaba Choi Whee-sung, yatangiye umuziki mu 2002, amenyekana cyane kubera indirimbo ye “Can’t I”, yanamufashije kwamamara kubera ijwi rye rikomeye n’ubuhanga bwe mu guhuza injyana zitandukanye.
Wheesung yagombaga
gukorana igitaramo na mugenzi we KCM
kuri uyu wa Gatandatu, ariko iki gikorwa cyahise gihagarikwa. KCM yashyize ifoto
y’ururabo rw’umweru kuri Instagram ye nyuma y’inkuru y’urupfu rwa Wheesung,
kimwe mu byagaragaje agahinda yasigaranye.
Umuririmbyi Yoon Min-soo yavuze ati: “Tuzongera duhure, turirimbe turi kumwe.”
Mu gihe umuraperi Verbal Jint we
yagize ati: “Igihe namaranye
n’uwaririmbye ‘One Year’ cyari icy'agaciro gakomeye kuri njye.”
Ibyago
bikomeje kwibasira uruganda rw'imyidagaduro ya Koreya y’Epfo
Urupfu rwa Wheesung
rubaye nyuma y’ukwezi gusa Kim Sae-ron,
umukinnyi wa filime wa Koreya y’Epfo, asanzwe iwe yapfuye ku myaka 24 y'amavuko gusa. Undi mukinnyi wa filime, Song Jae-lim wigeze no kuba umunyamideli, na we yasanzwe yapfuye
mu Gushyingo umwaka ushize, afite imyaka 39.
Mu mwaka wa 2023,
umuririmbyi wo mu itsinda ASTRO,
Moon Bin, yapfuye afite imyaka 25. Mu 2019, umuririmbyi akaba
n’umukinnyi wa filime Sulli
yitabye Imana afite imyaka 25,
naho mu 2017, Kim Jong-hyun wo
mu itsinda SHINee yasanzwe iwe yapfuye ku myaka 27 y'amavuko.
Nubwo ibigo bikora
umuziki muri Koreya y’Epfo byashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha abahanzi
mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, birimo inama ngishwanama n’ihindurwa ry’imiterere y’amasaha y’akazi,
impuguke zivuga ko ihangana rikabije
muri K-pop, kimwe n’igitutu cy’imyitwarire n’ubwiza buhebuje
bisabwa n’abafana, bikomeje kugira ingaruka mbi ku bahanzi b'ibyamamare muri
Koreya y’Epfo.
TANGA IGITECYEREZO