Muri iki gihe, ni ibintu bisanzwe kubona umukobwa ufite umwana nyamara atabana n'umugabo, hari ababyariye iwabo ndetse n'abahanye gatanya n'abagabo babo.Nk'umusore, gukundana cyangwa kurushinga n'umwe muri aba bishobora kugorana, hari impamvu zitandukanye zituma abagabo bamwe bagira ubwoba bwabyo.
Ukuri guhari ni uko gukundana n'aba bakobwa bigoye ndetse bisaba kwitegura mu buryo butandukanye.
Dore ibyo ugomba kubanza kumenya mbere yo gutereta umukobwa ufite umwana, ndetse n'impamvu abagabo cyangwa abasore benshi badashobora na rimwe gutereta aba bakobwa nk'uko tubikesha regain.us.
1.Abakobwa bameze uko bakunze guhora bahuze: Niba uri wa musore ukunda kuba uri kumwe n'umukunzi wawe, musohokana cyangwa muvugana kenshi, menya ko umukobwa ufite umwana aba afite izindi nshingano nyinshi zirimo kumwitaho no kumuha uburere bwiza. Ntabwo rero igihe cyose uzamukenera uzamubona.
Urugero:Niba ushaka ko musohokana mu masaha y'ijoro, akenshi ntibizakunda kuko ayo masaha akenshi aba ari kumwe n'umwana we.
2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko nta na rimwe uzigera uba uwa mbere mu mutima we: Buri gihe umwana we azahora aza imbere yawe, yego nawe aba akwitaho, ariko yita ku mwana we kukurusha. Ndetse mu gihe bibaye ngombwa ko ahitamo hagati y'urukundo rwanyu n'umwana we, buri gihe azahitamo umwana we.
3. Ikindi ni uko umubano umeze uko, akenshi utazawugiriramo amahoro. Usanga akenshi aba agifitanye umubano na se w'umwana we, bityo ukabaho umeze nk'uhanganye nawe.
Ugomba rero kuba uri umuntu wihangana cyane niba wiyemeje kujya mu rukundo n'umukobwa ufite umwana.
4. Ugomba kandi kumenya ko amarangamutima n'imitekerereze yabo ikunze kuba itandukanye: Aha ni ku bakobwa baba baratewe inda n'abo bahoze bakundana, nyuma bakabihakana.
Bitewe no guhemukirwa mu rukundo, usanga akenshi bumva ko nawe ushobora kuba ushaka kubahemukura nk'uko abandi babigenje, ugasanga bibagora kugira uwo bizera. Ugomba rero kuba uzi kwihangana no gukomeza kwizera ko bizahinduka.
5. Ikindi gikomeye ni uko ugomba kuba witeguye ipfunwe: Abaturage benshi usanga badatekereza kimwe ku kintu cyo kubyarira mu rugo cyangwa gutandukana kw'abashakanye.Abenshi babifata nk'uburaya cyangwa kunanirana.
Niba rero wiyemeje gukundana n'umukobwa ufite umwana, menya ko nawe abantu bazakuvuga kandi nabi. Ugomba rero kubyitegura, kandi ukiyemeza guhangana nabyo.
6. Na none kandi, niba wiyemeje gutereta umukobwa ufite umwana, ubwo wiyemeje no gufata inshingano zo kurerera, ugomba no kumukundira abana ndetse ukabaha n'urugero rwiza.
Niba rero ibi utazabishobora, ntuzirirwe utera intambwe ngo ujye gutereta umukobwa ufite umwana.
Nyamara ibi ntabwo bigomba kugutera ubwoba. Kuba umukobwa yagira umwana, ni ibisanzwe, nabo bagira urukundo kandi bakeneye gukundwa.
Niba rero ushaka gutereta umukobwa ufite umwana, ibi byose ugomba kubimenya kandi ukabyitaho. Niba utiteguye kubikurikiza, ntuzirirwe utera intambwe ngo utangize umubano utazaramba.
TANGA IGITECYEREZO