RURA
Kigali

Iperereza rirakomeje ku mpanuka y'amato 2 yakurikiwe n'inkongi y'umuriro idasanzwe

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:11/03/2025 17:42
0


Ku wa Mbere, tariki ya 10 Werurwe 2025, habaye impanuka ikomeye hagati y’ubwato bubiri bw’ubwikorezi hafi y’inkombe ya East Yorkshire mu Bwongereza.



Ubwato bwa Stena Immaculate bwatwaraga amavuta y’indege bwagonzwe n’ubwato bw’imizigo bwitwa Solong. Bwombi bwahiye kugeza ubu, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’abashinzwe ubutabazi ku nyanja (HM Coastguard).

Abantu 36 barokowe bagarurwa ku butaka, umwe mu bagize itsinda ry’abakozi b’izo ngendo ajyanwa kwa muganga, ariko undi umwe wo ku bwato bwa Solong yakomeje kuburirwa irengero. Ubutabazi bwo kumushaka bwahagaritswe nyuma y’amasaha menshi bakomeje kumubura.

Ubwato bwa Solong buturuka muri Portugal bwari butwaye kontineri 15 zirimo ikinyabutabire cya sodium cyanide, ikinyabutabire gishobora guteza ingaruka zikomeye ku bidukikije n’ubuzima bwa muntu. Ntabwo biramenyekana niba hari ibyo cyatangiye kwangiza mu mazi abantu barenga 30 bakometse.

Stena Immaculate, cyari mu rwego rw’umutekano wa gisirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyari gitwaye amavuta y’indege (jet fuel), nayo yasandariye munyanja bikaba biteye impungenge z’umutekano w’ibinyabuzima byo mu mazi, cyane cyane hafi y’ahororerwa amafi n’inyamaswa zo mu mazi nk'uko tubicyesha BBC.

Greenpeace yatangaje ko ihangayikishijwe n’ingaruka z’ayo mavuta n’ibinyabutabire bishobora kwibasira ubuzima bwo mu mazi. Abashinzwe iperereza ku mpanuka zo mu mazi (MAIB) batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Minisitiri w’Ubwikorezi w’u Bwongereza, Heidi Alexander, yashimiye inzego z’ubutabazi zihutiye gutabara abari mu kaga, avuga ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane uko hakumirwa ikindi cyago.

Hari impungenge z'ibinyabuzima byo mu mazi bishoboka kwangizwa n'ibinyabutabire  byamenetse mu nyanjaHeidi Alexander, yashimiye inzego z’ubutabazi zihutiye gutabara abari mu kaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND