Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close, yatangaje ko yasubitse igitaramo yiteguraga gukora mu rwego rwo kuticisha irungu abari bategereje umunya-Nigeria, Tems, ku wa 22 Werurwe 2025.
Tom Close yabwiye InyaRwanda ko yafashe icyemezo cyo gusubika iki gitaramo ‘cyafashwe nk’icyo guca agasuzuguro ka Tems’ kubera umwanya w’imyiteguro wabaye muto, ushamikiye mu kwitegura no kugerageza gushyira mu bikorwa iki gitaramo.
Yavuze ati: “Gusubika igitaramo, ni impamvu z’igihe cyabaye gito. Ubwo ndavuga igihe cyo kwitegura.”
Abajijwe niba atekereza kuba yakongera gusubukura iki gitaramo, Tom Close yavuze ko amahirwe ari ku kigero cyo hasi.
Yagize ati “Cyasubitswe kugeza ubu. Gusa birashoboka ko nta yindi gahunda yo kugisubukura izabaho (iki gitaramo).”
Tom Close yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusubika iki gitaramo, mu gihe yari amaze iminsi yarakoze imyiteguro ijyanye n’ikorwa ry’iki gitaramo. Ati: “Imyiteguro myinshi yari yakozwe.”
Uyu muhanzi kuva muri Mutarama 2025, yihariye imbuga nkoranyambaga, ndetse abantu bamushyigikira muri iki gitaramo cyari kubera muri BK Arena, ku wa 22 Werurwe 2025. Ni icyemezo yafashe nyuma y’uko umuhanzikazi Tems atangaje ko adashobora gutaramira i Kigali.
Nyuma yo kugaragaza ko yiteguye gukora iki gitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems, abarimo Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine na Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah bari bagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cya Tom Close.
Ubwo yatangazaga ko ikorwa ry’iki gitaramo, Tom Close yagize ati “Abumva twaca aka gasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n’abahanzi b’Abanyarwanda muri BK Arena kuri iyi tariki, mubigaragaze muri comments, Retweets na Likes. Twagiye.”
Hari amakuru yizewe avuga ko Tom Close yari yatangiye ibiganiro na bamwe mu bahanzi bari gukorana muri iki gitaramo, ndetse yatangiye no kubaza ibijyanye no kuba yakorera muri BK Arena.
Tems yasubitse iki gitaramo cye i Kigali, avuga ko yahamagariye abantu kukitabira, ariko atazi ko hari agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko ubutumwa bwe buhamagarira abantu kuzitabira igitaramo, yabutambukije atazi ibiri kubera mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bityo yiseguye kuri buri wese waba utarabyishimiye.
Tems ariko yakoresheje amagambo agaragaza nk’aho ari amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo, mu gihe ibiri kubera mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu, ari intambara yeruye ihuje ingabo za M23 n’ingabo z’iki gihugu n’abandi babashyigikiye boherejwe n’ibihugu bitandukanye.
Ati “Vuba aha namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda ntamenya ko hari ‘amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo’. Sinigeze na rimwe ngira umugambi wo kutita ku bibazo by’Isi, kandi nibahaye imbabazi niba byarabaye nk’aho ntabyitayeho. Sinari mbizi na gato.”
Uyu mukobwa wo muri Nigeria yavuze ko
yifatanyije n’imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi ntambara. Ati “Umutima
wanjye uri kumwe n’abahungabanyijwe. Intambara si ibintu byo gukinisha, kandi
ndasenga ngo haboneke amahoro muri iki gihe.”
Tom Close yatangaje ko yasubitse igitaramo
yari gukorera muri BK Arena, ku wa 22 Werurwe 2025
Tems yasubitse igitaramo cye i Kigali, avuga ko atigeze amenya amakuru y’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘CINEMA’ YA BULL DOGG NA TOM CLOSE
TANGA IGITECYEREZO