Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu bintu bikuru byaranze uyu munsi:
417: Zosimus yabaye Musenyeri w’i Roma.
1302: Umwanditsi w’inkuru ndende n’imivugo ufatwa nk’ishingiro ry’ururimi rw’Icyongereza, William Shakespeare yatangaje ko kuri iyi taliki ari bwo habaye ubukwe bwa Romeo na Juliette.
1669: Iruka ry’ikirunga cya Etna ryatwaye ubuzima bw’abagera ku 15 000 mu Butaliyani.
1948: Moscow hakorwaga imyiteguro ya nyuma yo kuyigira umurwa mukuru w’u Burusiya.
1513: Giovanni de Medici yabaye Papa ahita afata izina rya Pope Leo X ayobora Kiliziya Gatolika.
1963: Somalia yahagaritse umubano yari ifitanye n’u Bwongereza.
1964:Kayibanda Gregoire wayoboraga u Rwanda yavuze ko impunzi z’Abanyarwanda ziri hanze nizifata Kigali, bizaba ’iherezo ku bwoko bw’Abatutsi’.
1975: Muri Portugal hapfubye Coup d’etat yari yateguwe na General Spinola.
2000: Muri Ukraine, Gaz methane yaturikiye ku kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Barakova ku mupaka w’Uburasirazuba bw’igihugu, abakozi 80 bahasiga ubuzima.
2007: Morgan Tsvangirai utaravugaga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe yatawe muri yombi na Polisi kubera gutegura imyigaragambyo irwanya Leta iyobowe na Robert Mugabe.
2007: Jacques Chirac yareruye atangaza ko atazigera yongera kwiyamamariza indi manda ya gatatu ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu Bufaransa nyuma y’imyaka 12 akiyobora.
2010: Muri Somalia habaye amakimbirane hagati y’abapolisi ba Leta n’ingabo zigometse ku butegetsi mu Mujyi wa Mogadishu hapfa abaturage 20.
Abavutse kuri iyi tariki:
1916: Harold Wilson, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1921: Frank Harary, umuhanga mu mibare w’Umunyamerika.
1945: Tricia O’Neal, umukinnyi w’amafilimi (wakinnye muri film Piranha igice cya II) yavukiye i Louisiane.
1978: Didier Drogba, umukinnyi w’umupira w’amaguru avukira Abidja muri Côte d’Ivoire.
Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:
1198: Marie de Champagne, igikomangoma cy’Umwami w’u Bufaransa Louis VII.
1575: Matthias Flacius, impirimbanyi y’impinduramatwara muri Croatia.
1989: James Kee, umunyapolitiki w’Umunyamerika.
2006: Slobodan Milošević, Perezida wa Serbia.
2010: Merlin Olsen, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Amerika.
2010: Hans van Mierlo, umunyapolitiki w’Umuholandi wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba yungirije na Minisitiri w’Intebe.
TANGA IGITECYEREZO