Ubukangurambaga bwa Raila Odinga ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya AU bwatwaye miliyari 524 Ksh, ariko aratsindwa, bitera impaka muri Kenya ku ikoreshwa ry’amafaranga mu bikorwa bya dipolomasi.
Mu gihe bivugwa ko ubukangurambaga bwo gushyigikira Raila Odinga ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AUC) bwatwaye miliyari 524 z’amashilingi y’Abanya-Kenya.
Iyi mibare yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ishinzwe ingengo y’imari, ikaba yaragaragaje uburyo amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye byo kumwamamaza no gukusanya inkunga.
Aya mafaranga yakoreshwaga mu ngendo mpuzamahanga, ibikorwa byo kubonana n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ndetse no mu bindi bikorwa byashyigikiraga kandidatire ye. Intego nyamukuru yari ugushaka amajwi y’ibihugu bigize AU kugira ngo Odinga atsindire uyu mwanya ukomeye.
Gusa, nubwo hakoreshejwe amafaranga angana gutya, Odinga ntiyabashije gutsinda aya matora yabaye muri Gashyantare 2025, aho uyu mwanya wegukanywe na Mahamoud Ali Youssouf wo muri Djibouti.
Youssouf yabonye amajwi menshi y’ibihugu bigize AU, atsinda kandi ahabwa inshingano zo kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.
Raporo ya Kenyan Foreign Policy ivuga ko aya mafaranga yagiye mu ngendo za Odinga n’itsinda ryari rimuri inyuma, hakoreshejwe indege zihenze ndetse n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwo guhuza abashyigikiye kandidatire ye.
Iyi nkuru yakomeje guteza impaka zikomeye muri Kenya, aho abaturage bibaza niba byari ngombwa gukoresha amafaranga menshi mu gushyigikira kandidatire imwe, cyane ko hari ibindi bibazo bikomeye byakagombye gushyirwamo imbaraga n’amafaranga arimo ubuvuzi, uburezi n’iterambere rusange ry’igihugu.
Bamwe mu bashyigikiye ubukangurambaga bwa Odinga bavuga ko kubona Umunya-Kenya uyobora Komisiyo ya AU byari kugira inyungu zikomeye ku gihugu muri dipolomasi no mu bufatanye bw’akarere.
Ariko kandi, abasesenguzi bagaragaza ko kuba aya matora yaratsinzwe bigaragaza ko amafaranga yakoreshejwe ashobora kuba atari mu murongo w’ibyihutirwa by’igihugu.
Ubukangurambaga bukomeye nka buriya bushobora gufasha kuzamura isura y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga, ariko nanone bukaba bwateza igihombo gikomeye igihe habuze umusaruro. Kugeza ubu, guverinoma ya Kenya ntiragira icyo itangaza ku bu bukanguramba
TANGA IGITECYEREZO