Abarimu babiri bafashwe barwana mu ishuri rya Ibru college muri Agbarha-otor, muri Leta ya Delta muri Nigeria abandi babacungira mu madirishya.
Amashusho amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abarimu babiri b’abagabo barwanira mu cyumba cy’abarimu, mu gihe bagenzi babo bagerageza kubatandukanye.
Ibi byabaye ku wa 6 Werurwe 2025. Muri ayo mashusho, abanyeshuri n’abakozi b’ishuri bagaragaye barebera mu madirishya, abandi bakagerageza guhagarika imirwano. Gusa, nubwo habayeho kugerageza kubatandukanya, abarimu bakomeje kurwana, biteza akavuyo mu kigo.
Impamvu y’aya makimbirane ntiramenyekana. Abenshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko banenga imyitwarire y’aba barimu, bavuga ko ari urugero rubi ku banyeshuri. Ubuyobozi bw’ishuri ntiburagira icyo butangaza kuri iyi mpamvu nk'uko tubikesha Face of Malawi.
Abantu benshi bukoresha imbuga nkoranyambaga bagaye iki gikorwa
TANGA IGITECYEREZO