Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg yatangaje ko Album ye “Impeshyi 15” ndetse na Album y’itsinda rya Tuff Gang abarizwamo zamaze kurangira, igisigaye ni ibijyanye n’uburyo zizajya hanze binanyuze mu biganiro bazagirana n’abantu bagize uruhare mu ikorwa ry’izi Album.
Kuva mu 2024, Bull Dogg yatangaje ko ari gukora kuri Album izaba iranga urugendo rw’imyaka 15 ishize ari mu muziki, byatumye ayita ‘Impeshyi 15’. Yagombaga kujya hanze mu Ukuboza 2024, ariko akomwa mu nkokora na gahunda zinyuranye zatumye idahita isohoka.
Ni nako byagenze kuri Album ya Tuff Gang abarizwamo, kuko bayitangiye bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa bagomba kubanza kuganira kugirango iyi Album isohoke.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bull Dogg yemeje ko Album ye yamaze kurangira ariko atatangaza igihe izagira hanze, ariko kandi atekereza n’ibijyanye no kuyimurika.
Ati “Niko mbitekereza. Cyo kimwe n’uko hashobora kuza umuntu akakubwira ati njyewe ndabona nshobora ku gufasha kugirango iyi Album isohoke, akavuga ati reka twihe igihe runaka kugirango dukore imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru cyangwa se kugirango itwinjirize ku rwego rwo hejuru cyane kurushaho. Ndumva, ariko igomba gusohoka uyu mwaka uko byagenda kose.
Uyu muraperi yavuze ko indirimbo ziri kuri Album ye, harimo izitsa ku butumwa bw’iyobokamana harimo kandi “iby’umuhanda, kwikina, kwivuga, harimo izigisha ku buzima busanzwe, ubutumwa bufatika, zose ziravanze. Ni uruvange.”
Bull Dogg avuga kuri Album ya Tuff Gang, yavuze ko yakozwe ‘kandi yararangiye’ ariko ‘haracyarimo utuntu twa hato na hato tutaracyemuka mu mikoranire n’abantu bamwe twateguranye iyi Album’.
Yavuze ko atari bo bagize igitekerezo cyo gukora iyi Album kuko ‘hari abantu twabyumvikanyeho turavuga tuti dukoze igikorwa nk’iki byagenda gute? Dutangira muri iyo nzira, ni abafatanyabikorwa.”
Bull Dogg yavuze ko bemeranyije imikoranire n’abafatanyabikorwa, hanyuma batangira ikorwa ry’indirimbo ndetse zirarangira ariko ‘sinahita nkubwira ngo izasohoka umunsi uyu n’uyu kuko si njye uvuga ijambo rya nyuma kugirango isohoke, kuko hari abantu bose dufatnyije kuri iki gikorwa.”
Bull Dogg yatangaje ko yamaze kurangiza ikorwa ry’indirimbo zigize Album ye ‘Impeshyi 15’
Bull Dogg yavuze ko Album ya Tuff Gang yarangiye, ndetse bari gutegura uburyo izajya hanze
">KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BULL DOGG
TANGA IGITECYEREZO