Mu Buholandi, impaka ni nyinshi nyuma y’uko umwana w’umukobwa w’imyaka 18 w’umunya-Siriya yishwe n’abagize umuryango we barimo se n’abavandimwe be bavugaga ko asigaye yarahindutse akibagirwa umuco wabo ndetse atacyubahiriza imigenzo yabo, ahubwo agakurikiza imico y’Abaholandi.
Nyakwigendera yitwa Ryan al Najjar, biravugwa ko umuryango we wamujijije gukurikiza imico y’abaholandi cyane maze akibagirwa gakondo yabo.
Inkuru dukesha ikinyamakuru NL Times, ivuga ko se wa Ryan na basaza be bamufashe, bakamuhambiriza imigozi maze bakamujugunya mu mugezi. Umuryango we uvuga ko uburyo Ryan yabagaho bwari bubangamiye isura yabo n'imyizerere yabo, ndetse bubasebya.
Ubu bwicanyi bwateje impagarara cyane, aho abaturage bafite umujinya ndetse benshi bakaba bagiye bagaragaza ko badashyigikiye ubwicanyi nk’ubu, aho abantu bashobora kwica undi ngo kugira ngo barinde icyubahiro cyabo “honor killing” nk’uko bikunze kugaragara mu mico imwe n’imwe.
Abakekwa, ari bo se na basaza ba Ryan, batawe muri yombi. N’ubwo batawe muri yombi, bo ubwabo bakaba bavuga ko ibyo bakoze ari ibisanzwe mu muco wabo.
Nyamara mategeko yo mu Buholandi ntahwema gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse ntashigikira imico itubaha uburenganzira bw’abantu, harateganywa ko aba bagabo bashobora guhanwa bikomeye.
Ryan yari amaze igihe kinini mu Buholandi hamwe n’umuryango we. Akaba yarakunze cyane umuco wo mu Buholandi ndetse atangira no kwitwara nk’abo muri icyo gihugu, nyamara ibi byateje amakimbirane mu muryango we, aho ababyeyi be n’abavandimwe be batabyishimiye na gato.
Incuti za Ryan zavuze ko yari umukobwa mwiza w’umuhanga kandi ukunda umudendezo no kwigenga. Urupfu rwe rwatumye hakorwa inama zitandukanye ku bijyanye n’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa, ndetse no gukuraho umuco we kudahana.
Abategetsi bo mu Buholandi batangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo Ryan abone ubutabera, kugeza ubu iperereza rikaba rigikomeje.
TANGA IGITECYEREZO