Ubushinjacyaha bwa Amerika burimo gukora iperereza ku izamuka ry’igiciro cy’amagi, bukeka ko hari abacuruzi bakomeye bagabanyije umusaruro cyangwa bazamuye ibiciro ku bwumvikane.
Ubushinjacyaha Bukuru bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangije iperereza ku byaha bishobora kuba byarakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bijyanye n’izamuka rikabije ry’igiciro cy’amagi.
Nk'uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Wall Street Journal ku wa Gatanu, iri perereza riri mu ntangiriro kandi rirareba niba hari ibigo bikomeye bicuruza amagi byaba byaragiranye amasezerano agamije kuzamura ibiciro cyangwa kugabanya umusaruro.
Iri perereza rije mu gihe igiciro cy’amagi cyazamutse ku kigero cyo hejuru, bikagira ingaruka ku masoko n’amaresitora atandukanye.
Urugero, resitora ya Denny’s yatangaje mu kwezi gushize ko yagabanyije amahitamo y’ibiribwa byayo ndetse ikongera igiciro cy’ibyo itanga, bitewe n’izamuka ry’igiciro cy’amagi.
Nk'uko byagaragajwe muri raporo y’Ikigo cy’ibarurishamibare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (BLS), igiciro cy’amagi cyiyongereyeho 53% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ku rwego rw’ukwezi, hagati ya Ukuboza na Mutarama, cyazamutseho 15.2%, bikaba ari bwo bwiyongere bukabije bwabonetse muri uru rwego kuva muri Kamena 2015.
Impamvu imwe yagaragajwe y’iri zamuka ni icyorezo cya avian flu cyibasiye inkoko, bigatuma hari izitemagurwa, bityo umusaruro ukagabanuka.
Ariko, itsinda ryita ku nyungu z’abahinzi, Farm Action, ryandikiye ibaruwa Ubushinjacyaha Bukuru na Komisiyo ishinzwe ubucuruzi, risaba iperereza rirambuye ku zindi mpamvu zishobora kuba zaragize uruhare muri iri zamuka ry’ibiciro.
Gusa, kugeza ubu, CNBC ntirabasha kwemeza ubusugire bw’iri perereza, kandi Ubushinjacyaha Bukuru bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiburagira icyo butangaza kuri iki kibazo.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO