RURA
Kigali

Nta cyo dusigaranye cyo guhomba - Abanya-Gaza basubiza umuburo wa Perezida Trump

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:7/03/2025 21:30
0


Ku mugoroba wo ku 07 Werurwa 2025, Trump yatangaje amagambo ateye ubwoba avuga ko abaturage bose ba Gaza bashobora “gupfa” niba imfungwa zigifungiye muri aka gace zitarekuwe.



Mu gihe intambara imaze amezi 16 ihabura Gaza, abatuye aka gace bavuga ko batagifite icyo batinya ku magambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wababuriye ko "abaturage bose ba Gaza bazapfa" niba imfungwa zitararekurwa. 

Abaturage bo muri Gaza, baravuga ko nyuma y’intambara imaze igihe kirekire, basigaye ari abantu batagifite icyo baramira kuko ntacyo basigaracye.

Yasser al-Sharafa, w’imyaka 59, wahoze ari umucuruzi ukomeye, ariko ubu akaba acuruza udukinisho twabana ku muhanda, avuga ko yabuze byose yagize ati: "Nari umucuruzi w’imyenda ukomeye Inzu yanjye y’amagorofa atandatu, imodoka, ubucuruzi bwanjye, byose byarashize. Nta kindi nshigaje," asobanura ko ibyo yari afite byose byangiritse, kandi nta buryo bwo kongera kubaho ubuzima busanzwe buhari.

Jamila Mahmoud, w’imyaka 62, avuga ko amagambo ya Trump ashyira gusa igitutu ku baturage ba Gaza kugira ngo bahunge batatanire mu bindi bihugu yagize ati:"Nta muriro, nta internet, nta buryo bwo gutumanaho. Ese koko Gaza ni yo kibazo cy’isi yose?"

Ayman Abu Dayyeh, w’imyaka 60, na we avuga ko n’ubwo Hamas ikwiye kwemera ubwumvikane kugira ngo intambara ihagarare, ntacyo yizeye ko bizahindura mu by'ukuri yagize ati: "Twabuze abantu 50,000, twatakaje amazu yacu, nta n’umwe udufasha," asanga ibihugu byose byo ku Isi byarabatereranye nkuko tubikesha Aljazeera.com.

Wael Abu Ahmed, w’imyaka 75, atangaza ko amagambo ya Trump nta gaciro afite kuri we, kuko abona ko byose byamaze gusenyuka ati: "Twabuze byose, nimutwihorere cyangwa mutwice mwese nta kindi," agaragaza ko abasigaye muri Gaza barimo kubaho mu buzima butoroshye.

Gusa, abatuye Gaza bavuga ko batagifitiye icyizere amahanga. Bamwe mu baturage bavuga ko bakomeje kubaho mu buzima bubi, batagifite icyizere cy’iherezo ry’intambara cyangwa ko amahanga azabafasha gukemura ibibazo byabo.

Yasser al-Sharafa w’imyaka 59, wahoze ari umucuruzi ukomeye, ariko ubu akaba acuruza udukinisho twabana ku muhandaJamila Mahmoud, w’imyaka 62, avuga ko amagambo ya Trump ashyira gusa igitutu ku baturage ba Gaza kugira ngo bahunge Ayman Abu Dayyeh, w’imyaka 60, na we avuga ko n’ubwo Hamas ikwiye kwemera ubwumvikane kugira ngo intambara ihagarare asanga ntakizere gihari ko izahagaragra Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze umuburo avuga ko "abaturage bose ba Gaza bazapfa" Hamas niramuka itarekuye impfungwa igifite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND