Kanseri ni imwe mu ndwara zikomeje kwiyongera ku isi yose, igahitana ubuzima bwa benshi. Ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko ubuzima bwiza bugizwe no kurya ibiribwa bifite intungamubiri zifasha umubiri guhangana na kanseri bishobora kugira uruhare runini mu kuyirinda no kuyirwanya.
Dore ibiribwa 8 bifite ubushobozi bwo kurwanya kanseri, n'ibyo bikungahayeho bifasha umubiri:
1. Ibijumba: Ibijumba bikungahaye kuri anthocyanins na beta carotene,
ibyo bikaba ari antioxidants ifasha umubiri kurwanya udukoko twangiza
uturemangingo (free radicals), bikagabanya ibyago byo kugira kanseri y’igifu,
iy’uruhu n’iy’ibere.
2. Intoryi: Intoryi zikungahaye kuri solanine na
cucurbitacin, intungamubiri zizwiho guhangana n’imikurire y’uturemangingo twa
kanseri, cyane cyane kanseri y’amara n’iy’igifu.
3. Broccoli: Broccoli irimo intungamubiri yitwa sulforaphane, izwiho kugira ubushobozi bwo guhagarika imikurire ya kanseri zitandukanye nka kanseri y'ibere, iy'umwijima, iy'ibihaha, iy'udusabo tw'intanga ngabo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko sulforaphane ishobora kugabanya
gukura kwa kanseri ku kigero kiri hagati ya 50% na 70% nk'uko tubikesha The busted news.com.
4. Ibitunguru: Ibitunguru bikungahaye kuri allicin, izwiho
gufasha umubiri mu kurwanya kanseri y'igifu n'iy'amara. Allicin ni antioxidant
yihariye ifasha mu kurwanya udukoko twangiza uturemangingo, bigatuma utarwara
kanseri byoroshye.
5. Inkeri (Berries): Inkeri zirimo flavonoids, ellagic acid na anthocyanins, ibinyabutabire bifasha umubiri mu kugabanya gukura k'uturemangingo twa kanseri. Ubushakashatsi
bugaragaza ko abantu barya inkeri kenshi bagira ibyago bike byo kurwara kanseri
y’uruhu.
6. Amafi: Amafi akungahaye ku mavuta ya omega-3 fatty acids, azwiho kugira uruhare mu kugabanya uburibwe n’uburwayi bw’imitsi, ndetse no kurinda kanseri.
Omega-3 ifasha umubiri mu kugabanya kwikuba kudasanzwe k'uturemangingo twa kanseri, bikaba byaragaragaye cyane kuri kanseri y’ibihaha, iy’ibere n’iy’igifu.
7. Imboga z’amababi y’icyatsi kibisi: Imboga nka epinari, isombe na dodo zikungahaye kuri chlorophyll na carotenoids, ibinyabutabire bifasha umubiri kurwanya kanseri.
Chlorophyll ifasha umubiri gukuramo uburozi bushobora gutera kanseri, mu gihe carotenoids ifasha umubiri mu kugabanya imikurire y’uturemangingo dutera kanseri.
8. Pome: Ikungahaye kuri polyphenols, zifite ubushobozi
bwo kurwanya kanseri y’uruhu, iy’igifu n’iy’ibere. Ubushakashatsi bugaragaza ko
polyphenols ifasha mu gukumira imikurire ya kanseri, ndetse no gukangura
abasirikare b’umubiri kugira ngo barwanye udukoko dutera indwara.
Imibare y'Abafite Kanseri mu Rwanda
Mu mwaka wa 2022, abantu basaga 10,704 ni bo babonye ibisubizo byemeza ko barwaye kanseri mu Rwanda, naho abahitanywe na kanseri bari 7,662. Kanseri y'ibere niyo iza ku isonga mu bagore, aho igera kuri 17% by’ubwoko bwa kanseri zose zandurwa mu Rwanda.
Kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo (prostate cancer) niyo iza imbere mu bagabo, aho igera kuri 15% by’ubwoko bwa kanseri zose mu kwibasira abagabo. Kugira ngo ugabanye ibyago byo kurwara kanseri, ni ingenzi kwinjiza ibi biribwa mu ifunguro ryawe rya buri munsi.
Kurya imboga n’imbuto nyinshi ni ingenzi kuko bikungahaye kuri antioxidants. Ni ngombwa kandi kugabanya inyama zitukura kuko ubushakashatsi bugaragaza ko zishobora gutera kanseri y’amara n’iy’igifu.
Abantu barashishikarizwa kongera ibiribwa bikungahaye kuri fibre nka broccoli, intoryi n’ibijumba kuko bifasha igogora kandi bikarinda kanseri y’amara.
Kanseri iterwa no gukura k'utunyangingo ku buryo budasanzwe
TANGA IGITECYEREZO