Abaraperi Xeventeen, lov3rboy na Sobermind bashyize hanze 'Mixtape' bahuriyeho bise 'Triple Texting' bakubiyeho inkuru bahuriyeho cyane cyane zitsa ku buzima buri umwe yanyuzemo cyangwa se anyuramo, ariko kandi banarebye ku mibereho y'iki gihe.
Iyi 'Mixtape' iriho indirimbo umunani zirimo: Wyd, Dora, I miss you, Tuza, I need you, Gusa, It's Okay ndetse na Ntakundi. Yumvikana cyane mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’icyongereza mu rwego rwo gushyira umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga.
Indirimbo ifite iminota micye igejeje 2 n'amasegonda 34' ni mu gihe imara igihe kinini ifite iminota 3 n'amasegonda 2'.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Xeventeen yasobanuye ko gukorana 'Mixtape' ahanini byashingiye ku nkuru ya buri umwe mu buzima bwe. Ati "Twasanze dufite inkuru zisa. Ni 'Mixtape' igaruka ku bakobwa, ku nkuru zivugwa cyangwa se 'Drama' nyinshi, tuza gusanga tubihuje, turavuga tuti reka dukoremo indirimbo, izo nkuru zitazapfa ubusa.
Yunganiwe na Love3rboy wasobanuye ko iyi 'Mixtape' yihariye mu rugendo rwabo rw'umuziki, kuko igerageza kwisanisha n'ubuzima bwa benshi banyuramo cyane cyane urubyiruko.
Ati "Niyo mpamvu twayise 'Tripple Texting' mbese ni ukwandika birenze inshuro imwe, kwa kundi wandikira umuntu, ukabona atagusubije ugakomeza ukandika."
Uyu musore yavuze ko nta gahunda bari bafite yo gukora iyi 'Mixtape', ahubwo byashingiye ku mubare w'indirimbo bari bamaze gukora. Yavuze ko bitegura gusohora 'Mixtape' ahuriyemo na Xeventeen, ndetse bakanashyira hanze 'Mixtape' ahuriyemo na Sobermind, ariko siko byagenze bahisemo gusohora iyo bahuriyeho bose.
Uyu musore avuga ko yatangiye umuziki afite imyaka 17 biri mu mpamvu zatumye yiyita 'Xeventeen', ni mu gihe mugenzi we Lov3rboy we avuga ko izina yarihawe n'umukobwa, n'aho 'Sobermind' yarikuye mu ndirimbo y'umuraperi yarimo yumva.
Lov3rboy yavuze ko yakuze agerageza gukina umukino wa Basketball, ndetse yumvaga azakina muri shampiyona ya NBA n'ubwo byarangiye yinjiye mu mubare w'abakora injyana ya Hip Hop. Uyu musore yavuze ko inshuti ye Danny ariyo yatumye akora umuziki, ahanini bitewe n'ibihe banyuranyemo birimo n'uburyo bajyaga bajyana gufata amafoto muri 'studio'.
Ati "Byarangiye ari uko tubikoze, tujya muri studio atari ukwifotoza gusa, ahubwo no gukora EP. Ni uko byarangiye, ari nabwo nahuraga na Xeventeen duhita dukorana indirimbo 'Imipango'."
Sobermind yasobanuye ko yinjiye mu muziki nawe mu buryo bumutunguye, ariko kandi yibuka ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Kabiri ari bwo yatangiye kwandika indirimbo, akiyumva umuziki ariko yumva atari ibintu azakora.
Yavuze ko indirimbo y'inshuti ye yumvise ariyo yabaye injyana yo gukorana umuziki. Ati "Hari inshuti yanjye yakoze indirimbo numva irarenze mpita nshaka 'studio' njya kuri 'Micro' mvuga ikindimo. Byarangiye mbaye umuraperi."
Uko bahuye na Kenny K-Shot
Xeventeen yavuze ko bwa mbere yinjira mu muziki umuntu wa mbere wamushyigikiye ni Kenny K-Shot, ndetse niwe muraperi akunda mu Rwanda. Ati "Birazwi, kandi nzahora mbivuga."
Yavuze ko kwinjira muri Label ye atari ibintu byatunguranye kuko "ubwo natangiraga kuririmba niwe muhanzi wa mbere wanyegereye noneho nsanga akunda n'ibyo nkora. Ndavuga nti ibyo bintu ntabwo bibaho."
Xeventeen yavuze ko Kenny K-Shot yamushyigikiye mu buryo bukomeye 'ku buryo birenze urukundo mu rugo banyerekaga'.
Yavuze ko kuba Kenny K-Shot yaramusabye kwinjira muri Label ye, ari kimwe mu bintu byamushimishije, kuko yumvaga agiye gukorana n'umuraperi wamushyigikiye.
Love3rboy yavuze ko gukorana na Kenny K-Shot bishingiye cyane mu kuba yarakuze akunda ibikorwa bye. Yavuze ko ahura bwa mbere na Kenny K-Shot bahuriye i Gikondo mu muhanda baraganira, ndetse kuva icyo gihe bakomeza kuvugana.
Uyu musore yavuze ko bwa mbere ajya muri 'studio' yahahuriye na Kenny K-Shot, ndetse ko indirimbo ya mbere bakoranye yayimuhariye 'kubera ko nari umufana we'.
Yavuze ko mu 2023 ari bwo yemeranyije na
Kenny K-Shot kujya muri Label ye. Ati "Twarayikoze, ihita iba indirimbo ye
kuri Album."
Umuraperi Xeventeen yatangaje ko gukorana
na Kenny K-Shot abifata nk'amata yabyaye amavuta mu rugendo rwe rw'umuziki
Umuraperi Sobermind yatangaje ko indirimbo
umunani zigize 'Mixtape' bahuriyeho zitsa cyane ku buzima benshi banyuramo cyane cyane
urubyiruko
Lov3rboy yavuze gukorana na Kenny K-Shot
byaturutse ku biganiro bagiranye ubwo bahuriraga i Gikondo
Kenny K-Shot aherutse gutangiza Label yise 'Intare Sound Wave Initiative' yahurijemo abaraperi batatu
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'ABA BARAPERI BASOBANURA KU RUGENDO
">
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE 'MIXTAPE' Y'ABA BARAPERI
TANGA IGITECYEREZO