RURA
Kigali

Abakinnyi ba Bugesera FC banze gukora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara badahurizaho n'abayobozi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/03/2025 14:55
0


Abakinnyi ba Bugesera FC bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo kubera ibirarane by’imishahara y’amezi ane batari bishyurwa mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko ari atatu.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, nibwo byari biteganyijwe ko iyi kipe y'Akarere ka Bugesera ikora imyitozo yitegura umukino ifitanye na Musanze FC ku wa Gatandatu gusa ntiyakorwa kubera ko abakinnyi bafashe umwanzuro wo kutayijyamo.

Ibi byatewe nuko aba bakinnyi bamaze amezi ane badahembwa imishahara yabo nk'uko babyivugira. Ni mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko bubafitiye amezi atatu.

Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yabwiye InyaRwanda ko babarimo amezi atatu,avuga impamvu batinze kubahemba ndetse ko barahemba vuba

Yagize ati "Tubarimo amezi atatu ariko bazayabona mu gihe cya vuba. Ni amafaranga anyuzwa mu ngengo y’Imari ivuguruye.

Ingengo y’imari ivuguruye rero igira inzira inyuramo twese turabizi wenda uretse imyumvire y’abakinnyi ariko mu gihe itaratorwa na Njyanama ngo yemezwe ntabwo ashobora kuboneka. Muri iki cyumweru byarakozwe ntekereza ko ibisubizo biza kuboneka"

Ibi bije mu gihe ikipe ya Bugesera FC yari imaze iminsi yitwara neza dore ko mu mukino uheruka yatsindiye Amagaju FC i Huye. Ubu ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u rwanda Bugesera ni iya Cyenda ikaba ifite amanota 23.

Abakinnyi ba Bugesera FC bahagatitse gukora imyitozo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND