RURA
Kigali

Chriss Eazy na Kevin Kade bari gukorana Album yavuye muri 'Jugumila'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2025 19:02
0


Abahanzi Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy na Kevin Kade bamaze igihe bari gukorana indirimbo bakubiye kuri Album ya mbere bahuriyeho.



Bombi baherutse guhurira mu ndirimbo 'Jugumila' bakoranye na Phil Peter na n'ubu icyumvikana mu matwi ya benshi.

Yabaye indirimbo nziza kuri aba bahanzi bituma biyemeza gukorana indirimbo nyinshi bazikubira kuri Album.

Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko kugeza ubu iyi Album imaze gukorwaho indirimbo umunani.

Ariko kandi barifuza ko zagera kuri 12. Ati "Ni Album bombi bari gukoranaho nyuma yo kubona umusaruro watanzwe n'indirimbo Jugumila. Kugeza ubu tugejeje umunani ariko turifuza ko uyu mubare urenga.'

Junior yavuze ko izi ndirimbo ziri gukorwaho na Producer Element, ndetse barifuza ko iyi Album izajya ku isoko muri Nzeri.

Uyu mugabo yavuze ko uretse gushyira hanze iyi Album 'Turi gutekereza n'uburyo twakora igitaramo cyo kuyimurika'.

Yasobanuye ko mu mezi ari imbere bazatangira gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize iyi Album batarabonera izina.

Isohoka rya Jugumila bakoranye yabanje guteza ibibazo: 

Indirimbo "Jugumila" yahuriyemo abahanzi Chriss Eazy na Kevin Kade, ndetse na DJ Phil Peter. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 21 Gashyantare 2024, ishyirwa kuri shene ya YouTube ya Chriss Eazy.

Nyuma y'igihe gito isohotse, yahise yigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki mu Rwanda kubera uburyohe bwayo. 

Iyi ndirimbo yaje guhura n'ikibazo cyo gusibwa kuri YouTube bitewe n'uko umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, witwa Icor Music, yayiyitiriye akayishyira ku mbuga zitandukanye nka Audiomack, Google Play, na YouTube. Yatanze ikirego kuri YouTube avuga ko igihangano ari icye, bituma indirimbo isibwa kuri uru rubuga. 

Nyuma y'ibi bibazo, impande zombi zaganiriye maze indirimbo isubizwa kuri YouTube.

Icyo gihe Junior Giti, ureberera inyungu za Chriss Eazy, yatangaje ko uyu musore wiyitiriye indirimbo ari umunyeshuri witeguraga gukora ikizamini cya Leta, bityo kumujyana mu nkiko byari bigoye. 

Indirimbo "Jugumila" yakomeje gukundwa cyane, ndetse iza ku isonga mu ndirimbo zikunzwe muri icyo gihe mu Rwanda. 

Kugeza ubu, iyi ndirimbo iracyaboneka kuri YouTube kandi iracyakundwa n'abatari bake.

Kuba Chriss Eazy na Kevin Kade barakoranye indirimbo bifite ibisobanuro byinshi, bitewe n’ukuntu umuziki nyarwanda uhagaze muri iki gihe:

1.Chriss Eazy azwiho umwihariko we mu njyana ya afrobeat ifite umuvuduko mwinshi, mu gihe Kevin Kade ari umwe mu bahanzi bafite ijwi ryoroshye kandi ryuje ubuhanga mu miririmbire. Gukorana kwabo byatanze indirimbo yumvikana neza ku bantu bafite inyota y’iyo mico yombi y’umuziki.

2.Kuba aba bahanzi bombi bakundwa n’imbaga y’abafana babo batandukanye, byafashije indirimbo kugera ku bantu benshi kurushaho. Ibi bigira uruhare mu gukomeza guteza imbere umuziki wabo ku giti cyabo no kuzamura urwego rwa muzika nyarwanda.

3.Hari igihe abahanzi nyarwanda bashinjwaga kudakorana cyane, bikabangamira iterambere ry’inganda z’umuziki. Kuba barakoranye biratanga isomo ry’uko ubufatanye bushobora gutanga umusaruro mwiza, bikaba byakurura n’abandi bahanzi.

4.Kuba iyi ndirimbo yarahuriyemo n’umuntu nka DJ Phil Peter, uzwi mu gutuma indirimbo zikundwa cyane mu Rwanda, byafashije kuyigeza ku bantu benshi no kuyimenyekanisha hanze y’u Rwanda.

5.Abahanzi iyo bahuye bashobora kwiga ku bunararibonye bwa mugenzi we, bakareba aho bagomba gukosora cyangwa gusigasira. Gukorana indirimbo nka Jugumila byatumye buri muhanzi yerekana imbaraga ze mu buryo bushya.

Gukorana indirimbo hagati ya Chriss Eazy na Kevin Kade ni ikintu cyagize ingaruka nziza kuri bombi no ku muziki nyarwanda muri rusange.

Chriss Early na Kevin Kade batanze integuza y'indirimbo bakubiye kuri Album yabo ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND