RURA
Kigali

Afurika y’Epfo: Pasiteri arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:5/03/2025 18:19
0


Muri Afurika y’Epfo, abaturage baguye mu kantu nyuma yo kumva inkuru y’akababaro y’uko umupasiteri w’imyaka 34 yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wo mw’itorero rye. Abaturage barasaba ko uyu mu pastieri aryozwa ibyo yakoze.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Times Live ivuga ko, ku wa kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2025, ari bwo Bishop Meshack Molefi Phofedi, wo mu itorero rya New Babillon Apostolique muri Evaton y’Uburengerazuba yitabye urukiko rw’akarere ka Sebokeng, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana muto kandi akabikora inshuro nyinshi zitandukanye.

Nk’uko ikigo cy'igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPA) kibitangaza, ku ya 16 Kanama 2024, umwana wahohotewe yari ari kumwe n’ababyeyi be ndetse  na pasiteri ubwo bari batashye bavuye mu masengesho yari yabereye  i Clearence, muri Free State.

Igihe bahagararaga kuri sitasiyo ya esanse, ubwo uwahohotewe yasohotse mu modoka agiye mu bwiherero, bivugwa ko pasiteri yamukurikiye mu bwiherero maze akamusambanyirizayo mu gihe ababyeyi b’uwo mwana bari bategerereje mu modoka batazi ibyabaye. 

Nyuma y’ibi, bivugwa ko Pasiteri yasabye nyina w’uwahohotewe kuzana umukobwa we mu rusengero kugira ngo amusengere.

Inshuro nyinshi hagati ya Kanama 2024 na Mutarama 2025 ubwo uyu mubyeyi yabaga yazanye umwana we ngo pastier amusengere, bivugwa ko pasiteri yamusambanyirizaga imbere mu rusengero, igihe nyina yabaga ategerereje hanze atazi ibiri kuba ku mwana we.

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko uwahohotewe atangiye kurwara infections (infegisiyo) maze bimutera ubwoba, nibwo yaje kubibwira mukuru we anamugisha inama kubyo pastier yamukoreraga, ari nawe waje kubimenyesha ababyeyi babo.

Nyina w’uwahohotewe yihutiye kubimenyesha polisi kugira ngo pastier atangire gukurikiranwa, pasiteri yatawe muri yombi ku ya 02 Werurwe 2025, aho ejo hashize kuwa 04 Werurwe 2025, aribwo yitabye urukiko.

Uru rubanza rwimuriwe ku ya 13 Werurwe 2025, ari nabwo ruzasomwa ku muagaragaro. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPA) cyijeje abaturage ko gikomeje gukora ibishoboka byose mu kurwanya kwiyemeza ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gutanga ubutabera ku barikorewe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND