RURA
Kigali

Umuryango w'umunyeshuri byavuzwe ko yiyahuye wabinyomoje unashinja ishuri yiyagaho kugira uruhare mu rupfu rwe

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:5/03/2025 12:39
0


Umuryango wa nyakwigendera Elishamah Ssesaazzi uherutse gupfira mu macumbi y’ishuri yigagaho muri Uganda bikavugwa ko yiyahuye, urashinja ishuri umwana wabo yigagaho guhisha ibimenyetso no kugira uruhare mu rupfu rwe.



Nk'uko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Uganda, XClusive,uyu muryango urashinja ishuri ryisumbuye rya Seeta na nyiraryo, Minisitiri Hon. JC Muyingo, guhisha ibimenyetso no kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo.

Nk’uko byatangajwe na Edward Ntale, nyirarume wa nyakwigendera, ubwo umuryango wakiraga amakuru y'urupfu rwa Elishamah, basabye ko ishuri ridakuraho umurambo kugeza bahageze. 

Icyakora, bahageze, basanze abapolisi bamaze kujyana umurambo mu bitaro bya Mulago kugira ngo usuzumwe nyuma y’urupfu.

Uyu muryango uvuga ko ubuyobozi bw'ishuri butigeze bukorana n’inzego z’umutekano mu gukurikirana iki kibazo, kandi ko raporo yasohotse itagaragaje ibimenyetso by’uko habayeho ubwiyahuzi, bikaba bitandukanye n’ibyo ishuri ryari ryabanje gutangaza.

Byongeye kandi, uyu muryango uvuga ko Minisitiri Muyingo atigeze abihanganisha cyangwa ngo abahe ubufasha ubwo ari bwo bwose nk’ubw’amafaranga nk’umuryango wabuze umwana wigaga mu ishuri rye, ndetse ko yabujije abanyeshuri bagenzi ba nyakwigendera kwitabira umuango wo gushyingura wabereye mu Karere ka Masaka.

Uyu muryango wamaganye ibivugwa ko Elishamah yiyahuye kubera umwenda yari afite w'amashiringi 2.000.000, bavuga ko bamwishyuriye amafaranga y’urugendoshuri ishuri ryari ryateguye rwo kujya muri Tanzaniya kandi ko banamuhaye amafaranga ahagije yo kwifashishamu.

Bavuga kandi ko Elishamah yari afite amashiringi arenga 3,000,000 yari yarizigamiye mu rugo. Bavuga ko ibivugwa ko umwana wabo yiyahuye kubera imyenda ari ikinyoma cyahimbwe mu rwego rwo kupfukirana ukuri kubyihisha inyuma.

Kugeza ubu uyu muryango watangaje ko ushaka ubutabera kandi uteganya kurega iri shuri na Minisitiri Muyingo kubera uburangare ndetse no kumushyiraho ikirego cy’ubwicanyi.

Bavuga kandi ko ibyabaye atari ubwa mbere bibaye,ahubwo ko iri shuri rifite amateka yo guhisha ibintu nk'ibi kugira ngo ririnde izina ryaryo, ndetse isura yaryo itangirika muri rubanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND