Mu mateka, kaminuza zagiye zigira uruhare rukomeye mu burezi, ubushakashatsi, n’iterambere ry'Isi muri rusange. Zimwe muri izi kaminuza zimaze igihe kirekire zishinzwe ariko zikomeje gutanga ubumenyi ku bazigana mu bihe bitandukanye.
Mu gukora iyi nkuru, hashingiwe ku makuru atangwa na Guinness World Records na Student.com, agaragaza kaminuza 10 zishaje cyane ku isi, zimwe muri zo zikaba zigikomeje gutanga uburezi n’uyu munsi.
Izi kaminuza za kera
cyane zagize uruhare rukomeye mu mateka y’uburezi ku isi, zibaruka bamwe mu
banyabwenge bakomeye kandi zigira uruhare mu guhanga udushya mu nzego zitandukanye.
N’ubu ziracyakomeje gusigasira umurage wazo wo gutanga uburezi bufite ireme no guteza
imbere ubushakashatsi.
Kaminuza ya mbere ishaje cyane ku Isi ni iyo muri Afurika. Yitwa al-Qarawiyyin yo mu gihugu cya Maroc, ikaraba yarashinzwe mu mwaka wa
859. Ni yo kaminuza ya kera cyane ku isi ikomeje gutanga
impamyabumenyi n'uyu munsi. Yashinzwe na Fatima al-Fihri, ikaba imaze imyaka irenga
igihumbi izwi nk'ikigo gikomeye cy’ubushakashatsi n’amasomo y’idini ya Islam n’icyarabu.
Mu mwaka wa 1088,
hashinzwe Kaminuza ya Bologna mu
Butaliyani, ikaba ari yo kaminuza ya kera cyane ku mugabane w’u Burayi. Iyi
kaminuza yagize uruhare runini mu gutegura uburyo bw’imyigishirize bwagiye
bukoreshwa mu mashuri makuru menshi ku isi, kandi n’ubu iracyari imwe mu
zikomeye mu Butaliyani.
Kaminuza
ya Oxford, iherereye mu Bwongereza, yatangiye kwigisha mu mwaka
wa 1096, ikaba ari yo kaminuza ya kera cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza.
Yagize uruhare rukomeye mu gutanga ubumenyi bwihariye, ikaba yaratanze ubumenyi ku banyeshuri benshi baje kuvamo abayobozi bakomeye ku isi, abahanga mu bumenyi, ndetse
n’abatsindiye ibihembo bya Nobel.
Mu mwaka wa 1150, Kaminuza ya Paris yatangiye gutanga amasomo arimo aya filozofiya, iyobokamana n’amategeko. Nubwo yasenywe mu gihe
cy’impinduramatwara y’Abafaransa, nyuma yaje kongera kwiyubaka, ndetse n'amashami yayo ahinduka zimwe muri kaminuza zikomeye mu Bufaransa.
Kaminuza
ya Cambridge iherereye mu Bwongereza, yashinzwe mu mwaka wa 1209
n’abanyeshuri bavuye muri Oxford nyuma y’amakimbirane yari ahamaze igihe. Kuva
icyo gihe, yabaye imwe muri kaminuza zikomeye ku isi, izwiho gutanga
uburezi bufite ireme no gukora ubushakashatsi bukomeye.
Mu mwaka wa 1218, Kaminuza ya Salamanca yo muri
Espagne nibwo yashinzwe, ikaba imwe mu zikomeye cyane mu bihugu bikoresha ururimi
rw’Icyesipanyoli. Yagize uruhare runini mu iterambere ry’ururimi
rw’Icyesipanyoli no mu bushakashatsi mu by’amategeko.
Kaminuza
ya Padua,
yashinzwe mu 1222 yo mu Butaliyani, izwiho kuba yaragize abarimu
n’abanyeshuri b’inararibonye nka Galileo Galilei. N’uyu munsi, iracyari kimwe
mu bigo bikomeye by’uburezi bwisumbuye mu Butaliyani, ikaba ikomeje gutanga
umusanzu mu bushakashatsi butandukanye.
Mu mwaka wa 1224, Kaminuza ya Naples Federico II
yashinzwe n’Umwami Frederick wa Kabiri w’Ubudage, ikaba ari imwe mu mashuri ya
mbere ku isi yatewe inkunga na Leta. Iyi kaminuza iracyakomeje kuba igicumbi
cy’uburezi n’ubushakashatsi mu Butaliyani.
Kaminuza
ya Siena,
yashinzwe mu 1246, izwiho kugira amashami akomeye mu by’amategeko,
ubuvuzi n’ubukungu. Ifatwa nk’imwe muri kaminuza nziza za Leta mu Butaliyani, kandi ikomeje kugira ubudasa mu rwego rw’ubushakashatsi n’uburezi.
Mu mwaka wa 1290,
hashinzwe Kaminuza ya Coimbra
muri Portugal, ikaba ari yo kaminuza ya kera cyane muri iki gihugu. Imaze
imyaka myinshi ari ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’ubumenyi ku mugabane
w’u Burayi, ikaba ifite amateka akomeye mu iterambere rya siyansi n’umuco.
Rank |
University |
Year
Established |
Country |
1 |
University of
al-Qarawiyyin |
859 |
Morocco |
2 |
University of Bologna |
1088 |
Italy |
3 |
University of Oxford |
1096 |
United Kingdom |
4 |
University of Paris |
1150 |
France |
5 |
University of Cambridge |
1209 |
United Kingdom |
6 |
University of Salamanca |
1218 |
Spain |
7 |
University of Padua |
1222 |
Italy |
8 |
University of Naples
Federico II |
1224 |
Italy |
9 |
University of Siena |
1246 |
Italy |
10 |
University of Coimbra |
1290 |
Portugal |
TANGA IGITECYEREZO