Rutahizamu w’Umunya-Brazil, Vinicius Jr, yatangaje ko yifuza kongera amasezerano muri Real Madrid nubwo amakuru avuga ko amakipe yo muri Saudi Pro League yifuza kumwegukana.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yavuze ko ari mu ikipe
y’inzozi muri Real Madrid kandi yifuza gukomeza gukinira iyi kipe ifite
igikombe cya Champions League.
Vini yagize ati "Ndi amahoro kuko amasezerano yanjye azagera muri 2027, ariko nizeye ko nzayongera vuba bishoboka kuko nishimiye kuba hano.
Ndi kubaho inzozi zo gukinana n'abakinnyi beza ku isi,
umutoza mwiza, perezida mwiza, abafana beza. Aha barankunda cyane, sinabona
ahandi heza kurusha hano."
Vinicius yageze muri Real Madrid mu 2018 avuye muri
Flamengo, maze kuva icyo gihe atwara ibikombe bitatu bya La Liga na Champions
League ebyiri. Kuri ubu amaze gukinira iyi kipe imikino 300 no kuyitsindira
ibitego 102.
Mu 2024, Vinicius Jr yegukanye igihembo cye cya
mbere gikomeye ku giti cye, aho yatorewe kuba umukinnyi mwiza w'umwaka wa FIFA
Best Men's Player.
Nubwo yari hafi kwegukana Ballon d'Or, iki gihembo
cyegukanywe na Rodri wa Manchester City, ibintu byatumye Real Madrid yanga
kwitabira ibi birori byabereye i Paris. Ikipe yatangaje ko ititabira ibirori.
Vinicius yagize ati: "Nakoze ibyo ikipe
yansabye. Yambwiye kuguma i Madrid, ndabyemera. Ubu dutegereje ibirori
bitaha."
Yakomeje agira ati: "Ntabwo nigeze ndota gutsindira Ballon d'Or, ariko iyo ubonye ko uri hafi kuyegukana, urayishaka.
Nzagira amahirwe menshi yo gutwara ibindi bihembo n’ibikombe ndi muri iyi kipe,
kandi ibyo nibyo bifite agaciro kanini. Maze gutwara Champions League ebyiri,
ndi hano kugira ngo ntware ibindi byinshi."
Vinicius Jr yemeje ko nubwo amaze gutwara ibikombe
bikomeye, agifite inzozi zo gukomeza kwandika amateka muri Real Madrid.
"Inzozi zanjye nk’umwana zari ukuza hano. Ubu ndahageze, ndi kwandika amateka yanjye. Naratsinze ariko ndacyashaka gutsinda byinshi no kwinjira mu mateka y’iyi kipe.
Biragoye kuko higeze gukinira
abakinnyi benshi bakomeye, ibihangange, kandi nanjye ndashaka kuba nka
bo."
Real Madrid irakomeza urugendo rwayo muri Champions League kuri uyu wa Kabiri, aho ikina na Atletico Madrid mu mukino ubanza wa 1/8.
Vinicius Jr araba afite amahirwe yo kongera kwigaragaza nk’umukinnyi
ukomeye mu mateka y’iyi kipe.
Vinicius Junior yagaragaje ko ashaka gukomeza gukinira Real Madrid n'ubwo amakipe yo mu Burasirazuba bwo hagati amwifuza
Vinicius amaze guhesha Real Madrid ibikombe bitatu bya Laliga
Vini yagaragaje ko yishimiye gukinana n'abakinnyi bakomeye ku isi
TANGA IGITECYEREZO