Mu mupira w’amaguru wa Afurika, amazina y’abatoza bagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abakinnyi si menshi. Gusa, izina Adel Amrouche rigaragara mu bayoboye iterambere ry’umupira w’amaguru ku mugabane.
Ku Cyumweru itariki 2 Werurwe 2025 ni bwo Ishyirahamwe
ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Umunya-Algeria, Adel Amrouche ari we
mutoza mushya w’Amavubi asimbuye Frank Spittler. Azungirizwa na Eric
Nshimiyimana ndetse n’Umudagekazi Dr Carolin Braun.
Amrouche, umutoza ukomoka muri Algeria ariko ufite
ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yagize urugendo rudasanzwe rwamugejeje ku rwego
rw’abatoza bakomeye muri Afurika.
Adel Amrouche yavukiye i Kouba, muri Algeria, ku
itariki ya 7 Werurwe 1968. Yatangiye gukina umupira w’amaguru akiri muto,
ahitamo gukina mu kibuga hagati nk’umukinnyi ushinzwe kurinda ba myugariro
(Defensive Midfielder).
Adel Amrouche yanyuze mu makipe akomeye nka CR
Belouizdad na JS Kabylie mu gihe cy’ubuto bwe, akomeza kwigaragaza muri OMR El
Anasser, USM Alger ndetse aza no gukina mu Burayi muri Favoritner AC
(Austria), RAA Louvière, RAEC Mons, Termonde, na SK Lombeek-Liedekerke zo mu
Bubiligi.
Nyuma yo guhagarika gukina umupira, Amrouche
yahisemo kwinjira mu mwuga w’ubutoza. Yatangiye nk’umuyobozi wa tekinike muri FCA
Brussels mu 1995, ahava yerekeza muri Royale Union Saint-Gilloise aho yamaze
imyaka itandatu akora nk’umuyobozi wa tekinike.
Nyuma yo kwigaragaza nk’umutoza ushoboye mu Burayi,
yerekeje muri Afurika aho yatangiye gutoza DC Motema Pembe yo muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu 2004, yahawe inshingano zo gutoza Ikipe
y’Igihugu ya Guinée Equatoriale, ariko ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Gençlerbirliği
SK yo muri Turikiya, nyuma yaho agasubira muri Motema Pembe.
Adel Amrouche yakomeje kugenda yerekana ubuhanga bwe nk’umutoza, ahabwa amahirwe yo gutoza Burundi kuva mu 2007 kugeza mu 2012, aho yafashije iyi kipe kuzamuka ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma y’iyi myaka,
yerekeje muri Kenya, ayifasha kubona umwanya mwiza mu irushanwa rya CECAFA
Kagame Cup mu 2013.
Nyuma y’akazi keza yakoze muri Kenya, yaje gutoza
amakipe n’ibihugu bitandukanye harimo Libya (2018), Botswana (2019 - 2022),
Yemen (2022 - 2023), Tanzania (2023 - 2024), ndetse ubu akaba ari umutoza
mushya w’Amavubi, ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Amrouche ni umutoza uzwiho kugira imyumvire ikomeye ku miyoborere y’amakipe, ndetse agashyira imbaraga mu gushyiraho uburyo bwo gukina bugendeye ku ngufu, ubuhanga n’ikinyabupfura.
Akunda gukoresha abakinnyi
bafite ubuhanga bwo gukina umupira muto kandi basatira banyuze mu mpande.
Mu bihe bye nk’umutoza, yakunze kunengwa ku kuba afite imyitwarire ikomeye, ariko nabyo byamufashije gukomeza kuba umutoza ushakishwa n’amakipe atandukanye.
Afite impamyabumenyi y’Ubutoza ya UEFA Pro License,
akaba yarize muri Higher Institute of Science and Technology of Sport.
Ku wa 2 Werurwe 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Amrouche ariwe mutoza mushya w’ikipe y’igihugu.
Ibi byateye amatsiko abakunzi b’Amavubi, kuko benshi bagize
amatsiko y’uburyo azafasha ikipe kuzamura urwego no kubona itike yo kwitabira
amarushanwa akomeye.
Adel Amrouche mu nshingano zo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda afite akazi gakomeye ko gusigasira ibyagezweho n’umudage Trossten Frank Spitller ubwo yatozaga u Rwanda.
Uyu mutoza asanze u Rwanda ruyoboye itsinda C mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2026 kizakinirwa muri USA, Canada na Mexico.
Muri iryo tsinda u Rwanda ruri imbere y’ibihugu by’ibihangange nka Nigeria, Benin, South Africa, Lesotho na Zimbabwe.
Umutoza mushya w'Amavubi Adel Amrouche niwe uhanzwe amaso kujyana u Rwanda mu gikombe cy'isi
Adel Amrouche ni we mutoza mushya w'u Rwanda
Ku Cyumweru ni bwo Adel Amrouche yatangajwe nk'umutoza mushya w'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO