Ikipe ya Rayon Sports yitegura gucakirana na mukeba wayo APR FC, ifite ibibazo uruhuri mu bice byayo byose kuva ku mu buyobozi kugeza ku bakinnyi.
Ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe Saa Kumi n'Ebyiri nibwo ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Stade Amahoro.
Amatike y'uyu mukino yamaze kujya hanze aho ahasanzwe hejuru ari 3000 Frw, ahasanzwe hasi hakaba ari 5000 Frw,VIP ikaba 30,000 Frw,VVIP ikaba 50,000, Executive Seats ikaba 100,000 Frw naho SKY Boxes ikaba ari 1,000,000 Frw.
Mbere y'uko uyu mukino ukinwa Rayon Sports iri mu bibazo bitandukanye itakabaye yifuza kubamo mbere yo guhura na mukeba w'ibihe byose .
Ibibazo mu buyobozi
Ubwo ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwatorwaga mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize wa 2024, benshi batunguwe no kubona hatowe abayobozi b'inzego ebyiri aho bamwe bagiye mu rwego rw'ikirenga naho abandi bandi bagahabwa kuyobora umuryango wa Rayon Sports.
Ibi byateye benshi kwibaza niba ibi bihanga bibiri bitazarwanira mu nkono imwe ndetse hibazwa n'inshingano za buri rwego gusa aba bayobozi bo bakerekana ko ibintu bisobanutse ndetse nta kibazo kizabamo.
Mu minsi ya mbere ubumwe bw'Aba-Rayon bwari bwose gusa bidatinze uwitwa Munyakazi Sadate wari watorewe kujya mu rwego rw'ikirenga yerekanye ko bitazoroha aba atangiye kwandikira ikipe ayishyuza amafaranga yayigurije mu myaka 5 ishize ndetse ibyo kuyiba hafi birangira ubwo.
Abandi basigaye bakomeje gusenyera umugozi umwe berekana ko ibya Sadate batabyitayeho gusa uko iminsi yagiye igenda hatangira kuvuka ibibazo muri bo.
Byatangiye ku isoko ry'igura n'igurisha ku bakinnyi ryo mu kwezi kwa Mbere aho bamwe bashakaga abakinnyi bamwe naho abandi ntibabashake.
Ibibazo byakomereje mu nama y'inteko rusange idasanzwe yabaye mu ntangiriro z'ukwezi gushize kwa Kabiri aho habayeho ukutumvikana gukomeye ku bijyanye n'amategeko mashya yarimo aratorwa.
Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ubu hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bamaze kuva ku rubuga rwa Whatsapp bahuriragaho ndetse ngo harimo bamwe bifuza ko Twagirayezu Thaddée uyobora umuryango wa Murera yakweguzwa hagashyirwaho undi muyobozi naho abandi bo bakifuza kwegura ubwabo.
Ntabwo ari ibibazo byo kutimvikana biri mu buyobozi bwa Rayon Sports gusa kuko harimo n'ibyo kudaha abafana ibyo babemereye. Mbere y'uko imikino yo kwishyura ya shampiyona itangira, bari bemereye ikipe imodoka ndetse no kugura abakinnyi bakomeye gusa birangira nta na kimwe gikozwe.
Kuri ubu muri Rayon Sports haravuhwamo ibibazo mu buyobozi
Ibibazo mu batoza
Ikipe ya Rayon Sports igiye gucakirana na APR FC ifite ibibazo mu batoza aho uwari umutoza w'ungirije,Quanane Sellami yayisezeyeho avuga ko agiye kwita ku mugore we urwariye iwabo muri Tunisia.
Nubwo ariyo mpamvu uyu mutoza yatanze ariko amakuru avuga ko nawe atari amaze iminsi yishimiye uburyo afatwamo aho ngo mu minsi yashize abakinnyi n'abandi bahembwe umushara w'ukwezi kwa Mutarama gusa we ntahembwe.
Ntabwo ari ibi gusa kuko bivugwa ko umutoza Mukuru muri Rayon Sports, Robertinho atumvukana n'uwongerera imbaraga abakinnyi, Lebitsa Ayabonga uheruka kugarurwa.
Ni nyuma y'uko kandi mu minsi yashize byavuzwe ko Robertinho ashobora kwirukanwa bitewe nuko ikipe idafite umusaruro mwiza ndetse abakinnyi bakaba bamaze iminsi batishimiye uburyo abatozamo.
Ibibazo mu bakinnyi
Ikipe ya Rayon Sports yitegura gucakirana na APR FC ifite ibibazo mu bakinnyi aho bamwe mu nkingi zayo za mwamba bavunitse.
Rutahizamu uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri iyi kipe ndetse akaba ari nawe uyoboye abandi muri shampiyona,Fall Ngagne yagize ikibazo cy'imvune gituma azamara uyu mwaka wose w'imikino adakina ndetse yabazwe ku wa Gatandatu.
Kapiteni w'iyi kipe, Muhire Kevin nawe yaravunitse dore ko imikino ibiri ya shampiyona iheruka kongeraho n'ubanza wa 1/4 mu gikombe cy'Amahoro ntabwo yigeze ayikina.
Inkuru nziza kuri uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira we nuko yatangiye imyitozo ndetse akaba yiteguye kuzakina na APR FC.
Mu bandi bakinnyi bavunitse harimo Youssou Diagne na Souleymane Daffe kandi bose basanzwe babanza mu kibuga.
Usibye aba bavunitse kandi , abakinnyi iyi kipe yaguze mu kwezi kwa Mbere ntabwo baragaragaza ko hari kinini bayifasha dore ko usibye Souleymane Daffe na Biramahire Abbedy abandi bo batarabona n'unwanya uhagije wo gukina.
Ibibazo mu musaruro
Bimwe mu bibazo bikomeye ikipe ya Rayon Sports ifite kugeza ubu harimo n'iby'musaruro udahagaze neza kubera ko mu mu mikino itanu iheruka ya shampiyona ifitemo intsinzi imwe gusa.
Yatsinzwe na Mukura VS,inganya na Musanze FC,itsinda Kiyovu Sports,inganya n'Amagaju FC ndetse inangana na Gasogi United.
Bivuze ko mu manota 15 yashobokaga yabonyemo amanota 6 gusa ibyanatumye yararushaga mukeba wayo amanota 5 none kuri ubu hakaba harimo amanota 2 gusa.
Ubwo umukino wo ku Cyumweru Rayon Sports idacunze neza ushobora kuzasiga ivuye ku mwanya wa mbere ndetse igahita itangira no kugenda iva ku gikombe gake gake. APR FC iramutse itsinze yahita ifata umwanya wa mbere ubundi ikayirusha inota rimwe.
Rayon Sports ibintu byose bikomeze neza
Mu batoza ba Rayon Sports haravugwamo ibibazo aho Quanane Sellami wungirije Robertinho we yamaze no gusezera
Twagirayezu Thaddée we yatangaje ko bigoye kwitegura gukina na APR FC mu minsi 9 gusa
Rayon Sports igiye gukina na APR FC ifite ibibazo by'imvune
TANGA IGITECYEREZO