RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Hatowe Abaperezida banyuranye ba Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/03/2025 8:22
0


Tariki ya 4 Werurwe 2025 ni umunsi wa 63 w’umwaka ubura iminsi 63 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1152: Frédéric Barberousse yatorewe kuyobora Ubwami bwa Roma y’Abagerimanike (Empereur romain germanique).

1461: Édouard IV yabaye Umwami w’u Bwongereza.

1665: Hatangiye Intambara ya II yahanganishije Abongereza n’Abaholandi.

1797: John Adams yabaye Perezida wa Kabiri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1801: Thomas Jefferson yabaye Perezida wa Gatatu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1817: James Monroe yabaye Perezida wa Gatanu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1825: John Quincy Adams, yabaye Perezida wa Gatandatu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1829: Andrew Jackson yabaye Perezida wa Karindwi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1831: Mu Bufaransa haciwe burundu itegeko rivanaho icuruzwa ry’abacakara.

1837: Martin Van Buren yabaye Perezida wa Munani wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1845: James Knox Polk yabaye Perezida wa 11 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1849: Zachary Taylor yabaye Perezida wa 12 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1853: Franklin Pierce yabaye Perezida wa 14 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

1857: James Buchanan yabaye Perezida wa 15 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1861: Abraham Lincoln yabaye Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1869: Ulysse Grant yabaye Perezida wa 18 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1877: Rutherford Birchard Hayes yabaye Perezida wa 19 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1881: James Abram Garfield yabaye Perezida wa 20 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1885: Grover Cleveland yabaye Perezida wa 22 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1889: Benjamin Harrison yabaye Perezida wa 23 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1893: Grover Cleveland yabaye Perezida wa 24 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1897: William McKinley yabaye Perezida wa 25 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

1909: William Howard Taft yabaye Perezida wa 27 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

1913: Woodrow Wilson yabaye Perezida wa 28 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

1921: Warren Gamaliel Harding yabaye Perezida wa 29 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1929: Herbert Hoover yabaye Perezida wa 31 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

1931: Gandhi waharaniye ubwigenge bw’Abahinde yasinye amasezerano n’uwari wungirije Ubwami ku irekurwa ry’imfungwa za politiki.

1933: Franklin Roosevelt yabaye Perezida wa 32 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1974: Harold Wilson yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

1980: Muri Zimbabwe, Robert Mugabe yatsinze amatora.

2002: Ibrahim Rugova yatorewe kuba Perezida wa Kosovo.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1938: Alpha Condé, Perezida wa Guinée.

1946: Dario José dos Santos,wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brésil.

1974: Ariel Ortega, umukinnyi wa ruhago ukomoka muri Argentine.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

1941: Ludwig Quidde, umunyapolitiki ukomoka mu Budage wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro.

1957: Larbi Ben M’hidi, Umunya-Algerie waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu.

1952: Charles Scott Sherrington, umuhanga mu buvuzi wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi ukomoka mu Bwongereza wagihawe mu 1932.

2010: Vladislav Ardzinba, Perezida wa Abkhazie.

2011: Simon van der Meer, Umuholandi wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu Bugenge mu 1984.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND