RURA
Kigali

The Ben yasabye imbabazi Bull Dogg, yizeza kumuguyaguya kugira ngo biyunge

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2025 23:38
0


Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, yatangaje ko mu Ukuboza 2024 yandikiye kandi avugana kuri telefoni n’umuraperi Bull Dogg amusaba imbabazi ku bw’indirimbo ‘Rotate’ bakoranye itarigeze isohoka, kandi yiteguye gukora igishoboka cyose kugirango umubano wabo ushiremo agatotsi.



Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ubwo yari avuye mu gihugu cya Tanzania muri Zanzibar aho yari yitabiriye ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards byatanzwe ku nshuro ya Kabiri, aho Rema yihariye ibihembo kuko yegukanyemo bitatu. 

The Ben yagarutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, ndetse mu masaha y’ijoro biteganyijwe ko yerekeza mu Bubiligi yitabiriye igitaramo azahuriramo na Bwiza cyo kumurika Album ye “25 Shades” iriho indirimbo 12. Amakuru avuga ko ajyana n’umugore we Uwicyeza Pamella.

Muri byinshi yaganiriyeho n’itangazamakuru, The Ben yongeye kubazwa ku ndirimbo ye na Bull Dogg ndetse n’icyo ari gukora kugirango azahure umubano wabo.

The Ben yavuze ko n'ubwo umushinga w'indirimbo ye na Bull Dogg utigeze ujya hanze ariko amufata nk'umuvandimwe we. Yavuze ko yafashe igihe cyo kuvugisha Bull Dogg kuri telefoni baraganira, ndetse amusaba imbabazi.

Ati "Njyewe nk'umuntu nakoze iby'umuntu yakora. Nahamagaye Bull Dogg inshuro nyinshi. Ubwo mperuka ni tariki 14 Ukuboza 2024 nsaba imbabazi Bull Dogg, ubwo ni indi nshuro kuko nari narazimusabye mbere."

Yavuze ko amashusho y'indirimbo 'Rotate' yari yarakozwe “ariko Bull Dogg yifuzaga ko tuyisohora mu gihe twari tugiye gusohora 'Why' (yakoranye na Diamond) nsa nk'umugira inama, ndamubwira nti Bull Dogg nidusohora indirimbo igasohokana na 'Why' iraza kuzimirira muri 'Why' kuko abantu bari bayiteze cyane."

The Ben yavuze ko nyuma y'isohoka ry'indirimbo 'Why' yahise ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyabasha gukomeza kuvugana na Bull Dogg nk'uko byari bisanzwe. Yavuze ko yubaha Bull Dogg kandi "ndamusaba imbabazi nanone."

Uyu muririmbyi yavuze ko mu Ukuboza 2024, ubwo yavuganaga na Bull Dogg "Namubwiye ko niteguye gukora kintu cyose cyatuma njye nawe twongera kuzana ubuvandimwe bwacu, arambwira ati agiye kubitekerezaho."

The Ben yumvikanishije ko yiteguye kwishyura indirimbo mu gihe cyose Bull Dogg yaba yamaze kwakira mu mutima we kurenga ibyabatandukanya.

Ati "Niteguye kubikora. Kuko njye nita ku kintu cyamuza n'umuntu kurusha icyantandukanya nawe. Nditeguye ijana ku ijana."

Yavuze ko yagiye anandikira ubutumwa bwo kuri Instagram, Bull Dogga amusaba imbabazi 'kandi nawe arabibona, kandi buri gihe mpora mbivuga'.

Yanavuze ko yiteguye guhura amaso ku maso na Bull Dogg bakiyunga kuko 'Bull Dogg ni umuntu w'umugabo'.

Si ubwa mbere The Ben asabye imbabazi Bull Dogg mu ruhame, kuko na tariki 9 Gicurasi 2024, yabwiye itangazamakuru ko yiseguye kuri uyu muraperi.

Ati “Bull Dogg naramwandikiye, musaba imbabazi. Muri iki gihe ntabwo ari ugusohora indirimbo uko wishakiye, habanza kubaho kuganira kuri sosiyete izacuruza iyo ndirimbo yaba iyanjye cyangwa se iya Bull Dogg. Ndi umufana wa Bull Dogg, turi umuryango. Ndabizeza ko tuzakora indirimbo mu gihe gikwiriye, igasohoka kandi izagera ku Banyarwanda.”

Mu mpera za 2022, Bull Dogg yavuze ko yagerageje uko ashoboye kugirango ahuze na The Ben biranga. Ati “Reka mbabwize ukuri. Uriya mutipe yarananiye, yarananije, naramwihoreye kandi sinzongera kubivugaho. Indirimbo ifite amashusho yararangiye na hano ndayifite kuri telefoni.”

The Ben yatangaje ko tariki 15 Ukuboza 2024 yahamagaye kuri telefoni Bull Dogg amusaba imbabazi
Bull Dogg yakunze kumvikana mu itangazamakuru yumvikanisha ko yababajwe no kuba indirimbo yakoraye na The Ben itarigeze isohoka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND