RURA
Kigali

U Rwanda rurishyuza u Bwongereza asaga Miliyari 89 Frw

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/03/2025 9:30
0


Nyuma y’uko u Bwongereza bufatiye ibihano u Rwanda mu buryo budasobanutse, ruri kubwishyuza arenga Miliyari 89 Frw rwakoresheje mu bikorwa byo kwakira abimukira ariko bukica amasezerano.



Ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira abimukira bari baturutse mu Bwongereza, rwakoze ibikorwa byinshi bigamije kubitegura gusa nyuma gahunda yo kubohereza  iza guhagarikwa ku ngoma ya Minisitiri mushya, Sir Keir Starmer.

Nyuma y’uko iyo gahunda ihagaze bituruste ku Bwongereza,bwasabye u Rwanda ko hashingiwe ku mubano mwiza bari bafitanye, bareka kubishyuza Miliyari 50 z’amapawundi (Arenga miliyari 89 z’amafaranga y’u Rwanda).

Icyakora u Rwanda rwisubiyeho, nyuma y’uko u Bwongereza burufatiye ibihano bidasobanutse ngo kuko rwanze gukuraho ingamba zo kurinda umutekano ku mupaka uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu kimaze iminsi cyaraganjwe n’umutwe wa M23 wamaze gufata Umujyi wa Goma na Bukavu.

Ibindi byatumye u Rwanda rwishyuza, ni amagambo mabi agamije kurusebya aherutse gutangazwa na Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko  tariki 26 Gashyantare 2025.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati "Turishyuza ayo mafaranga rero, kuko amasezerano ateganya ko Leta y’u Bwongereza igomba kuyishyura."

Ku wa 2 Ukwakira 2024, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Thorpe yabajijwe niba buteganya gusaba u Rwanda ko rwabusubiza amafaranga rwahawe mu bikorwa byo kwitegura abimukira, asubiza ko butabiteganya.

Uyu mudipolomate yagize ati “Uko njyewe mbizi, nta gahunda ihari yo gusaba u Rwanda ko rwasubiza amafaranga.”

Hari amafaranga u Bwongereza bwari bwarahaye u Rwanda mu bikorwa byo kwitegura kwakira abimukira gusa ntibayatanga yose. Mu gihe byari bigeze ku musozo, u Bwongereza bwaje guhagarika gahunda yo kohereza abimukira.

Ku busabe bw’u Bwongereza, bwasabye u Rwanda ko andi mafaranga yari asigaye ku bikorwa byakozwe biri mu myiteguro yo kwakira abimukira, batayishyura kubera umubano mwiza bari bafitanye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND