Isoko ry’imari muri Amerika ryaguye bikomeye nyuma y’itangazo rya Trump rishyiraho umusoro wa 25% kuri Canada na Mexico.
Ku wa mbere, isoko ry’imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryahuye n’ihungabana rikomeye, aho Dow Jones Industrial Average yagabanutseho amanota 650 (1.48%) igera ku manota 43,191. Iyi mibare yageze aho igabanuka hafi amanota 900 mu masaha y’igitondo, ariko nyuma irasubira gato.
S&P 500 yagabanutseho 1.76%, naho Nasdaq Composite igwa 2.64%, ibi bikaba byagize S&P 500 igihombo kinini cy’umunsi kurusha ibindi bihe byose by’umwaka. By’umwihariko, Nasdaq imaze kugabanukaho 6.5% kuva Donald Trump yongera kuyobora White House ku ya 20 Mutarama.
Perezida Donald Trump, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri White House, yatangaje ko uhereye ejo hazashyirwa mu bikorwa umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Canada na Mexico.
“Ejo, imisoro 25% kuri Canada na 25% kuri Mexico iratangira. Icyo bagomba gukora ni ukubaka inganda zabo z’imodoka n’izindi nganda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubundi bakirinda iyo misoro,” Trump yatangaje.
Trump yavuze ko ibyo bihugu byombi nta mahirwe bikigira yo kuganira kugira ngo birinde iyo misoro, kuko, nk’uko yabivuze, Amerika iri gukoresha iyi politiki mu rwego rwo "guhana" ibihugu bikoresha ubukungu bw’Amerika ariko bitagaragaza umusanzu uhagije mu gusubiza inyungu z’igihugu.
"Byose byamaze gutegurwa. Bizatangira ejo," nkuko Trump yabyemeje
Iyi misoro iramutse ishyizwe mu bikorwa, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi hagati ya Amerika, Canada na Mexico, ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bucuruzi binyuze mu masezerano ya USMCA (United States-Mexico-Canada Agreement).
Ibi bishobora kandi gukomeza guhungabanya isoko ry’imari, rikaba ryagabanuka kurushaho mu minsi iri imbere, mu gihe abashoramari bari gukomeza kwitegereza ingaruka z’ibi byemezo kuri gahunda z’ubucuruzi mpuzamahanga.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO