RURA
Kigali

Ibimenyetso simusiga bigaragaza ko umukunzi wawe atakigukunda

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:2/03/2025 18:43
0


Urukundo ni isoko y’ibyishimo, ariko rusaba ubwitange ndetse no kwitanaho hagati y’abakundana. Biragoye kumenya amarangamutima y’umuntu ndetse no kumenya icyo agutekerezaho keretse abikubwiye, nyamara hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko umukunzi wawe atakigukunda.



Biragoye cyane kubona ibimenyetso bito bigaragara iyo urukundo rwatangiye kugabanuka, ariko mu by'ukuri ubihaye umwanya wabibona. Niba uri mu rukundo ugatangira kubona impinduka zidasanzwe mu myitwarire y’umukunzi wawe, bishobora kuba ikimenyetso cy'uko atakigufite ku mutima nk'uko byari bimeze mbere. Dore bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko atakigukunda nk’uko tubikesha urubuga https://www.marriage.com/:

Kimwe mu bimenyetso bya mbere byerekana ko umubano wanyu wajemo agatotsi, ni impinduka zigaragara mu buryo musanzwe muvugana, aho atangira kugabanya umwanya yakuboneraga wo kukuvugisha, agatangira kujya agusubiza ibisubizo bigufi, agatangira kukubwira nabi, atakwitayeho cyangwa akanga kukuvugisha burundu.

Ikindi kimenyetso gikomeye kigaragaza ko urukundo rwanyu rwasubiye inyuma, ni uko umukunzi wawe atangira kugabanya uburyo yakwisanzuragaho. Aha niho ashobora kugabanya ibiganiro mwagiranaga, niba mwajyaga mujyana ahantu mufatanye mu biganza agahagarika kubikora, akanga no kugira ibindi bintu byo kukugaragariza urukundo akora nko kugusoma, kuguhobera, n’ibindi. Ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko amarangamutima yari agufitiye ari kugenda agabanuka.

Niba umukunzi wawe mwarajyaga mupanga gahunda zanyu muri kumwe mukaziganiraho, nyuma atangira kugenda agukura muri gahunda ze gake gake, agapanga ingendo utazi, akaguhisha ibyo ateganya gukora, ndetse no kudakunda kuganirira hamwe uko ahazaza hanyu hameze. Ibi bishobora kugaragaza ko urukundo rwanyu atakiruha amahirwe cyane, atakigukunda, kandi bikaba ikimenyecyo cy’uko ahazaza he atakikubaramo.

Ikindi kandi ni uko ashobora no gutangira kwita ku bandi badahuje igitsina, akagirana na bo ubucuti budasanzwe. Ibi bishobora kugaragaza ko atakitaye ku rukundo rwanyu, ndetse ko ashobora kuba hari undi yatangiye gukunda utari wowe.

Nubwo gutongana no kuvugana nabi ari ibintu bisanzwe mu mubano uwo ari wo wose, guhora muvugana nabi ndetse mugashwana no mu bintu bitari ngombwa bishobora kugaragaza ibindi bibazo mu rukundo rwanyu. Umukobwa utakigukunda agerageza kukwiyenzaho, kugira ngo ashake aho ahera abona impamvu zo gutandukana nawe.

Kukuburira umwanya cyane "kuba busy": umukobwa utakigukunda akoresha kubura umwanya nk’impamvu yo kwirinda kugirana ibihe byiza nawe. Niba umukunzi wawe akubwira kenshi ko afite byinshi byo gukora kugeza aho atakikubonera umwanya na muto, ukabkna birakabije bishobora kua ikimenyetso simusiga ko urukundo rwanyu rwajemo agatotsi ndetse ko amarangamutima yari agufitiye yagabanutse.

Mu gihe ubonye ibi bimenyetso, ni byiza kubiganiraho n’umukunzi wawe, mukirinda kubica ku ruhande ukamubaza ikibazo gihari wumve amarangamutima ye mbere yo kugira umwanzuro ufata. Ushobora gusanga guhindura imyitwarire kwe ari ukubera indi mpamvu. Mu gihe usanze hari ikosa wakoze, musabe imbabazi. Niba, nyuma yo kuganira mu buryo bwimbitse akweruriye akakubwira ko atacyikwiyumvamo, ugomba kubyakira n’ubwo bitoroshye gahiri gahoro bigenda bishira nyuma ukiyakira.

Hari ibimenyetso byinshi bishobora kukwereka ko umukunzi wawe atakigukunda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND