Tariki 3 Werurwe ni umunsi wa 63 mu minsi igize umwaka usigaje indi 302 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka:
1845: Florida yemewe nka leta ya 27 mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1857: Mu ntambara ya kabiri, u Bufaransa n’u Bwongereza byatangije intambara mu Bushinwa.
1915: Ikigo NACA cyaje guhinduka NASA cyarashinzwe.
1923: Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza cyasohotse ku nshuro ya mbere.
1924: Leta yigenga ya Fiume yiyunze ku gice cy’ubwami bw’u Butaliyani.
1931: Nibwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemeje ’The Star-Spangled Banner’ nk’indirimbo yubahiriza igihugu.
1938; Havumbuwe peteroli muri Arabie Saoudite.
1942 : Mu ntambara ya Kabiri y’Isi, indege icumi zo mu Buyapani zarashe mu mujyi wa Broome muri Australia zica abantu barenze 100.
1958 : Nibwo Nuri as-Said yatorewe kuba minisitiri w’intebe wa Iraq ku nshuro ya 14.
2002 : Abaturage bake bo mu Busuwisi batoye ko igihugu cyabo kijya mu Muryango w’Abibumbye.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:
1455: John II, Umwami wa Portugal.
1982: Derreck Robinson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyamerika.
Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:
1606: Nyaungyan Min, Umwami wa Burma.
1717: Pierre Allix, umupasitori w’Umufaransa.
2008: Norman Smith, umuririmbyi akaba n’umuproducer w’Umwongereza
TANGA IGITECYEREZO