RURA
Kigali

Byatangiye amugonga birangira amugize umugore

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:2/03/2025 10:11
0


Umugore w’Umushinwakazi yahuye n’urukundo rw’ubuzima bwe nyuma y'uko agonzwe n’imodoka ubwo we yari kuri moto, akaza kumubabarira bikarangira amugize umugore.



Hari abajya bavuga ko urukundo ruba ari uburyohe bidasanzwe iyo ukunze umuntu utatekerezaga ndetse mwahuriye ahantu utakekaga ko wahakura umukunzi, mushobora kubakana ikintu gikomeye mu buzima.

Ibi nibyo byabaye kuri uyu mugore w’umushinwakazi mu 2023 ubwo yari yibereye kuri moto, akaza kugongwa n’imodoka. Mu gihe byari ibihe by’amage ndetse bitifuzwa hagati yabo, byasize urwibutso kandi rwiza bazibuka ubuzima bwabo bwose.

Iyi nkuru y’urukundo yashyizwe hanze na South China Morning Post, ikomeje kunezeza abakoresha imbuga nkoranyambaga hirya no hino bizerera mu rukundo.

Iyi mpanuka yabaye mu Kuboza 2023 ubwo Li yatwariye imodoka ku muvuduko wo hejuru, aza kugonga umukobwa ukiri muto wari utwaye moto y’amashanyarazi.

Li yahise asohoka mu modoka yiruka ajya kureba uko umuntu agonze amerewe aho uyu mukobwa yari aryamye hasi yagize ikibazo ku igufa ryo ku rutugu.

Gusa akihagera ijambo rya mbere uyu mukobwa yamubwiye, kwari kumwereka ko nta kibazo gikomeye gihari ati:”Nta kibazo!”. Ibi byatumye Li abona ko uyu mukobwa yaba ari umuntu mwiza, hiyongeraho ko n’ababyeyi be banze kumushinja amakosa yo kugonga umukobwa wabo ngo agire akayabo k’amafaranga acibwa.

Li yakomeje kujya asura uyu mukobwa mu bitaro buri munsi ari nako bakomeza kumenyana byihariye, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa uyu mukobwa yemera ko yaje kwisanga akunda uyu mugabo wamugonze n’ubwo amurusha imyaka myinshi.

Li akibyumva nawe yabanje kumva urukundo rwabo rutashoboka kubera imyaka 13 yamurushaga, aribyo byatumye amuhakanira. Uyu mukobwa yakomeje gushyiramo imbaraga ntiyacika intege, birangira uyu mugabo amwemereye ko bazajyana kureba filime kuko yumvaga ko bikwiye nk’umuntu yagonze, gusa ibyatangiye byoroshye byaje gukomera.

Muri Nzeri 2024, uyu mukobwa yatwise inda ya Li, muri Gashyantare 2025 aba bombi bakora ubukwe. Nyuma y’inkuru y’urukundo rwabo, mu bukwe uyu mukobwa yananze ko Li atanga inkwano y’ama-yuan ibihumbi 188 yari yateguye gutanga(Miliyoni zisaga 36 Frw). Ahubwo yamubwiye ko ayo mafaranga yayashora mu bucuruzi akazabyara andi.

Kuri ubu Li abana n’umuryango w’umugore we dore ko wegereye aho akorera akazi ke. Uyu mugabo kandi yatangaje ko mbere yo guhura n’uyu mugore we, yakoze impanuka esheshatu mu mezi abiri gusa, ariko iya nyuma ikaba yaramubereye umugisha.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND