Nta gihe cyiza cyagenwe cyo kwerekana umukunzi wawe ku babyeyi bawe. Usanga hari abantu berekana abakunzi babo ku babyeyi bataranamarana igihe kinini bakundanye, ku rundi ruhande, hari n’abandi bahisha ibyabo kugeza igihe babona ko umubano wabo umaze kugera ku rundi rwego ku buryo bateganya no kurushinga.
Guhura n'ababyeyi b’umukunzi wawe ku nshuro ya mbere bishobora gutuma wumva umeze nk’aho uri kuri mikorosikopi, nk’aho bari kukureba buri kantu kose ukoze, uko uhumeka, uko ureba, cyangwa wumva umeze nk’aho n’ibitekerezo byawe bari kubisoma.
Tutirengagije ko atari ko hose bimeze kuko habaho n’ababyeyi gito, ariko akenshi ababyeyi baba bifuriza abana babo ibyiza, ndetse bifuza kubona abana babo bishimye. Icyo ugomba kumenya rero ni uko niba ushimisha umwana wabo, baba bishimiye kukubona no kukwakira mu muryango.
Twifashishije inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Love To Know, dore ibintu by’ingenzi ugomba kwitaho mu gihe ugiye gukura n’ababyeyi b’umukunzi wawe ku nshuro ya mbere:
Icya mbere ugomba kubanza kwitegura: banza ubaze umukunzi wawe byinshi ku muryango we, ibizira mu muryango wabo, ibyo bakunda n’ibyo banga kugira ngo utazagira ibyo ukora bigatuma bagucishamo ijisho.
Urugero niba ababyeyi b’umukunzi bawe ari Abayisilamu, ntabwo ugomba kuzana ibiganiro bivuga ku ngurube cyangwa inzoga kuko ari ibizira kuri bo.
Ikindi ni ukuzirikana kwambara mu buryo bukwiye. Ugomba kwambara neza ariko byoroheje. Irinde imyenda itavugwaho rumwe nk’imyambaro y'amashyaka ya politiki cyangwa amakipe, ugomba kandi kwambara imyenda iguhesha icyubahiro. Ababyeyi bakunda umuntu wambara akikwiza, kandi yambaye imyenda yiyubashye, gerageza rero ubyubahirize.
Ikindi ugomba kugerageza ukabazanira impano. Ni umuco mwiza kuba wazanira ababyeyi b’umukunzi wawe impano mu gihe mugiye guhura ku nshuro ya mbere. Si ngombwa ko uzana impano ihenze, icya ngombwa ni uko wabatekerejeho nk’abantu b’agaciro maze ukabagurira impano ikuvuye ku mutima.
Ikindi ni uko ugomba kwisanga ndetse ukagerageza kwisanisha nabo, haba mu biganiro n’ibikorwa. Niba bagiye gusenga, sengana nabo utitaye ku kuba amadini yanyu atari amwe. Niba bari kuganira, gerageza wisange mu kiganiro ariko wirinde amagambo menshi.
Garagaza ko uri umwana warezwe, wubaha, kandi ugira ikinyabupfura: Ibi bizatuma ababyeyi b’umukunzi wawe babona ko umwana wabo yahisemo neza kandi barusheho kukwiyumvamo.
Ikindi ni uko ugomba kwirinda ibisindisha kuko bishobora gutuma usinda maze ukavuga ibyo utagombaga kuvuga cyangwa ukagaragaza ko uri umuntu udashobotse.
Ni ngombwa kwibuka ko guhura n'ababyeyi b'umukunzi wawe ku nshuro ya mbere ari uburyo bwo kubaka umubano ukomeye hagati yawe n'umuryango we. Buri gihe jya wubaha umuco n'indangagaciro zabo, ugire ikinyabupfura kandi wubahe.
Nugerageza kwitwara neza, uzagira amahirwe yo kumenyana no kugirana umubano mwiza n'ababyeyi b'umukunzi wawe. Ibi bizatuma bagushimira kandi barusheho gushimishwa no kuba umwana wabo yaratoranyije umuntu ufite umuco mwiza n’indangagaciro.
TANGA IGITECYEREZO