RURA
Kigali

Zari Hassan yatangaje impamvu yatumye adakomeza umuziki

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:3/03/2025 7:44
0


Zari Hassan, umunyamideri akaba yarigeze kubaho n'umuririmbyi, yatangaje impamvu nyamukuru yatumye ahagarika umuziki we nyuma yo gutangira kuwukora.Yasobanuye ko ubwo yarekaga umuziki yari afite inshingano nyinshi zirimo guhuza akazi ke ka buri munsi no kurera abana be. Yavuze ko byose byari bigoye ku buryo byamusabye gufata umwanzuro ukomeye.



Yagize ati: "Nari ndi umuyobozi mukuru, ndera abana banjye, ndetse no kuba umugore w’umugabo, byose icyarimwe, nari naratangiye umwuga wo kuririmba kandi nagombaga guhitamo”.

Yongeyeho ko ubwo yatangiraga umuziki, byabaye ngombwa ko ahitamo hagati y'akazi ke k'umuryango n'umuziki. Zari yavuze ko umuziki usaba kugira ingendo nyinshi kandi akabona ko kubihuza n'inshingano ze z’umuryango n’akazi bitashobokaga. Yasobanuraga ko n’ubwo indirimbo ze zari zikunzwe cyane harimo “Toloba”, ariko byari ngombwa ko asubiza amaso inyuma kugira ngo yite ku mirimo ye, by’umwihariko ku bana be nk'uko bitangazwa na mbu.ug.

Zari akomeza avuga ko impamvu yo kuguma ku muryango no mu bucuruzi ari ukugira ngo abashe kumarana igihe cyose akeneye n’abana be no gucunga ibikorwa bye by’ubucuruzi. Yavuze ko kuba yari umuntu uhora mu ngendo bitari kubaha umwanya uhagije wo kwita ku by’ingenzi byose yari afite mu buzima bwe.

Kuva icyo gihe, Zari Hassan yagaragaje ko yahisemo kubaka imipano ye ku buryo iganisha ku bucuruzi, aho aharanira gutera imbere ku ntego ze zose, harimo no gufasha abana be kugera ku nzozi zabo. Yasobanuye ati:”Narinkwiye guhagarika kuririmba nkita ku kazi n’abana kuko byansabaga gukora urugendo kenshi”.

Zari Hassan umushabitsi kuva muri Uganda, yavuze ko kuva mu muziki kwe kwatewe n'inshingano nyinshi












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND