RURA
Kigali

Adel Amrouche yagizwe umutoza w'Amavubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/03/2025 13:45
0


Umutoza ukomoka muri Algeria, Adel Amrouche yagizwe umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi mu gihe kingana n'imyaka ibiri.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko Adel Amrouche.

Uyu mutoza yahawe gutoza ikipe y'igihugu mu gihe kingana n'imyaka ibiri nk'uko amakuru abivuga. Azungirizwa na Eric Nshimiyimana ndetse n'Umudage,Dr.Caroline Braun bari barakoranye ubwo yatozaga muri Botswana.

Adel Amrouche wagizwe umutoza w'Amavubi yatoje ibihugu bitandukanye aribyo Yemen, Kenya, Equatorial Guinea, Botswana, Libya na Tanzania

Uyu mutoza yari amaze iminsi agaragaza ko yifuza kongera gutoza ikipe y’igihugu cyo muri Afurika, nyuma yo kugira uruhare mu kuzamura umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi na Kenya.

Amrouche afite amateka akomeye mu mupira wa Afurika, aho yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanyafurika barimo Papy Faty na Saido Ntibazonkiza. 

Yigeze kandi kwegukana CECAFA Cup ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya, ndetse yanajyanye Tanzania mu Gikombe cya Afurika akoresheje abakinnyi bakiri bato.

Uyu mutoza afite Licence ya UEFA Pro, akaba yaranabaye umwe mu batoza b’inzobere bashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri Arsène Wenger’s FIFA Technical Study Group.

Amavubi ateganya kwinjira mu mwiherero mu minsi iri imbere, aho azitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, irimo uwo azahuriramo na Nigeria ku wa 17 Werurwe ndetse na Lesotho ku wa 24 Werurwe, imikino izabera kuri Stade Amahoro.

Adel Amrouche wagizwe umutoza w'Amavubi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND