Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yatangaje ko atishimiye umupira ukoreshwa muri FA Cup, nyuma y’aho ikipe ye itsindiye Plymouth Argyle ibitego 3-1 ariko igahusha amashoti 20 atageze ku izamu.
Guardiola yavuze ko umupira wa Mitre ukoreshwa muri FA Cup udafite ubuziranenge nk’iyo bakoresha muri Premier League na Champions League.
Ati: "Umupira ukoreshwa muri Champions League ni
mwiza cyane, uwa Premier League na wo ni mwiza, ariko uyu wa FA Cup si wo.
Biragoye kuwugenzura."
Ibi bije nyuma y'uko na Mikel Arteta wa
Arsenal yigeze kunenga umupira ukoreshwa muri Carabao Cup, avuga ko
"uguruka cyane" nyuma yo gutsindwa na Newcastle muri 1/2 cy’irangiza.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ryasubije rivuga ko umupira wa Mitre ukoreshwa muri FA Cup wemejwe na FIFA kandi ko wujuje ibisabwa byose.
Bavuze ko, nubwo hari abatoza
bashobora kudakunda imikoreshereze yawo, umaze gutsindwamo ibitego bisaga 350
muri iri rushanwa, bikagaragaza ko irushanwa rikomeye kandi ritanga ibyishimo.
Nubwo Guardiola anenga umupira ukoreshwa,
amakipe nka Aston Villa, Crystal Palace, Newcastle, Bournemouth na Wolves,
yabonye amashoti menshi yageze ku izamu muri FA Cup kurusha uko yabigenzaga
muri shampiyona ya Premier League. Ibi bigaragaza ko, n’ubwo hari impungenge,
abakinnyi bakomeza gushaka uko batsinda nta kwitwaza imiterere y’umupira.
Umutoza wa Mancester City yanenze ubwoko bw'imipira ikinwa muri FA Cup
TANGA IGITECYEREZO