RURA
Kigali

Vision FC iri guhira mu nzu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/03/2025 9:53
0


Ikipe ya Vision FC iri gukora iyo bwabaga ngo irebe ko yaguma mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru, gusa ubushobozi bwatangiye gusumba igihe.



Ni umwaka wa mbere wa Vision FC mu cyiciro cya mbere ariko imihini mishya ikomeje kuyitonda ndetse umuntu yavuga ko nta gihindutse iyi kipe izamanuka mu cyiciro cya kabiri.  Tariki 5 Kamenya 2024, nibwo ikipe ya Vision FC na Rutsiro FC zabonye itike yo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2024-25.

Byari ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi ba Vision FC yari imaze imyaka isaga 12 irwana no kuzamuka.

Vision FC ikizamuka yahise ikora impinduka zihuse

Vision FC yazamutse mu cyiciro cya mbere bigizwemo uruhare n’umutoza Muvunyi Felix 'Fils' gusa ntabwo batindanye kuko iyi kipe yahise imureka.  Ibi abenshi babifata nk’ikosa rikomeye ndetse bakemeza ko kitaricyo gihe cyiza cyo gutandukana n’umutoza Fils bigendanye n’uburyo yari azamuyemo ikipe ndetse n’uko yari ayimenyereye.

Muvunyi Felix 'Fils' nubwo yatandukanye na Vision FC, yasimbujwe nabi

Ubuyobozi bwa Vision FC ntabwo bwahagarariye aho mu gukora amakosa, kuko n’umuntu bahaye akazi atariyo mahitamo nyakuri. Umwongereza Calum Shaun Selby wasimbuye Fils nta mateka yari azwiho muri ruhago byumwihariko mu Rwanda kuko yatojeho ikipe ya Etincelles FC iminsi mike nabwo ntibyagenda neza.

Vision FC imaze imikino 4 ya shampiyona yikurikiranya idatsinda 

Amakipe akizamuka mu cyiciro cya mbere, akenshi akunze gukora ikosa riyahuhura akazana umutoza utazi neza shampiyona y’u Rwanda kandi umutoza agira uruhare nibura rwa 60% kugira ngo ikipe ibashe kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ntabwo byatinze Vision FC izana Banamwana

Vision FC yaje guhagarika Calum Shaun Selby ndetse iba ihaye umwanya Banamwana Camarade wari waje nk’umutoza wungirije gusa nawe ntiyarengeje imikino 3 ikipe iba ihawe Abdou Mbarushimana.

Abdou niwe wagize uruhare mu isoko ry’igura n’igurisha ryo mu kwa mbere, ndetse wabonaga ko ariwe ugomba guhangana n’izanzamuka rya Vision FC, gusa kuri uyu wa 6 w’icyumweru dushoje nawe yaje guhambirizwa.

Nonese ikibazo ni umutoza cyangwa n’aka ya mvugo ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe?

Ikibazo nyamukuru cya Vision FC kigiye no kuyimanura mu cyiciro cya kabiri, umuntu yavuga ko cyatangiye ubwo iyi kipe yari ikigera mu cyiciro cya mbere ndetse itangiye kugura abakinnyi.

Calum watoje Vision FC bwa mbere ikina icyiciro cya mbere, ari mu bagize uruhare mu bihe bibi by'iyi kipe kubera abakinnyi yayiguriye 

Vision FC ubwo yaguraga abakinnyi, yaguze nabi kurusha abakinnyi ubwayo yari ifite mu cyiciro cya kabiri. Iyi kipe yari yarashyizeho amafaranga ntarengwa yo guhemba abakinnyi, ikajya igura umukinnyi wakwemera guhembwa ayo mafaranga, ndetse byarangiye abakinnyi ifite batari ku rwego rwo kuba bayitabara.

Vision FC niyo kipe nziza yo kuba igitambo cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Si ukuvuga ko ariyo kipe iberewe ni kumanuka mu cyiciro cya kabiri, ariko niyo kipe imibare yo hanze y’ikibuga itarengera. Ubundi buri mwaka w’imikino mu Rwanda haba hari ikipe ubona iramutse imanutse nta gikuba cyacika ndetse ikunze kuba igitambo cy’amakipe afite imbaraga nke ariko afite ubushobozi mu buyobozi ndetse n’ijambo rihambaye.

Uyu mwaka rero biragoye kuko amakipe y’ibitambo amenshi ntabwo ari mu cyiciro cya mbere ubwo ndavuga Etoile de L’Est ndetse na Sunrise FC.

Lomami Marcel yakora ibitarakozwe?

Umutoza Lomami ubundi azwiho kuzamura amakipe mu cyiciro cya mbere ntabwo ari umutoza uzwiho kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere. Ni umutoza Vision FC yahaye akazi ariko akaba yari ananiwe gushyira mu ingiro ibyo yari yavuze ajya kujya muri Kiyovu Sports kandi nayo iri kurwana n’ubuzima.

Lomami ubu niwe mucunguzi wa Vision FC nyuma yo kuva muri Kiyovu nabwo byanze 

Ku bwanjye navuga ko Vision FC icyo yakoze ari uguhindura umutoza ariko aho ibintu bigeze guhindura umusaruro biragoye.

Imibare se irarengera Vision FC

Vision FC ubu iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 mu mikino 19 ya shampiyona imaze gukinwa. Umwaka ushize ku munsi wa 19 wa shampiyona, Etoile yari ku mwanya wa nyuma nayo ifite amanota 12 ndetse n’umwenda w’ibitego 18.

Sunrise FC iri mu makipe y’ibitambo muri shampiyona, yari ku mwanya wa 6 n’amanota 25 gusa byarangiye imanutse mu cyiciro cya kabiri yo na Etoile de L’Est. Umwaka w’imikino 2022-23, umunsi wa 19 wa shampiyona Espoir FC yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 11 gusa byarangiye igiye mu cyiciro cya kabiri.

Umwaka w’imikino 2021-22, umunsi wa 19 wa shampiyona Gicumbi FC yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 14 gusa byarangiye iyi kipe imanutse mu cyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa nyuma.

Ibi bisobanuye iki?

Kuva mu mwaka w’imikino 2015-2016 shampiyona y’u Rwanda igirwa amakipe 16 nta kipe iragera ku munsi wa 19 wa shampiyona iri ku mwanya wa nyuma ngo izagume mu cyiciro cya mbere.

Vision FC umwanya iriho n’amanota ifite biyisunikira kuba ariyo kipe ifite ibyago byinshi byo kumanuka mucyiro cya kabiri ndetse bishobora kuzaba hakiri kare. 

Abdou wari umaranye ikipe iminsi yashunnyeho asanga birasharira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND