RURA
Kigali

Fabien Doubey wegukanye Tour du Rwanda 2025 yaciwe amande azira guhagarika agace k'umunsi wa nyuma

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/03/2025 10:40
0


Umufaransa Fabien Doubey ukinira Total Energies wegukanye Tour du Rwanda ya 2025,yaciwe amande nyuma y'uko agumuye abandi bigatuma agace ka nyuma ka nyuma kadakinwa yitwaje ko imvura yaguye bikaviramo umuhanda kunyerera.



Ku munsi w'ejo ku Cyumweru nibwo hagombaga agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ya 2025 kagombaga guhagurukira kuri Kigali Convention Center kakaba ari naho gasorezwa nyuma yo kuzenguruka ibice bitandukanye by'umujyi wa Kigali.

Aka gace katangiye gukinwa maze abakinnyi bamaze kuzenguruka inshuro ebyiri igikundi cyarimo Fabien Doubey wari wambaye umwambaro w'umuhondo abwira abakinnyi barikumwe guhagarara bitewe nuko umuhanda warimo uranyerera kubera imvura yari yaguye ndetse hakaba hari n'umuyaga mwinshi mu nzira barimo banyuramo.

Byaje kurangira hafashwe umwanzuro ko aka gace karangira gusa ntibyashimisha bamwe mu bakinnyi dore ko hari n'abandi bari bari imbere basize abandi.

Henok Mulubrhan wari kumwe n'ikipe ye y'igihugu ya Eritrea akaba yari n'uwa kabiri ku rutonde rusange ndetse bikaba byaranashobokaha ko yakwegukana Tour du Rwanda 2025, yagaragaje ko nawe bitamushimishije kuba isiganwa ryahagaritswe bigizwemo uruhare na Fabien Doubey.

Yagize ati "Byamushimishije cyane kuba agace k'uyu munsi katakinwe. Ntabwo twari guhagarika isiganwa ry’ibi bitonyanga by'imvura iyo biba mu Burayi.

Nk'uko ikinyamakuru L'Equipe cyabitangaje, impuzamashyirahamwe y'umukino w'Amagare ku Isi,UCI yafashe umwanzuro wo guca amande Fabien Doubey arenga ibihumbi 300 Frw.

Ntabwo ari ibi gusa kuko uyu mukinnyi azanitaba akanama gashinzwe imyitwarire muri UCI kugira ngo agire ibyo asobanura.

Fabien Doubey waciwe amande azira kugumura abandi bikaviramo agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ya 2025 gahagarikwa 

Fabien Doubey azitaba akanama gashinzwe imyitwarire muri UCI 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND