Turahirwa Moses umaze kubaka izina mu mideri haba mu Rwanda no hanze yarwo, yatatswe n'abagizi ba nabi ku bw'amahirwe Imana ikinga ukuboko.
Ibi byabaye ejo ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2023, aho uyu mugabo washinze inzu ya Moshions yari mu Majyaruguru mu karere ka Musanze.
Aba bagizi bagiriye nabi Moses wari kumwe n'imbwa ye, birangira Imana ikinze ukuboko ntiyahasiga ubuzima ariko imbwa ye yo yahasize ubuzima nk'uko BTN ibitangaza.
Moses ni umwe mu bakomeje kuzamura ibendera ry'uruganda rw'imideri mu Rwanda, dore ko we na Tanga ari nabo bambitse John Legend uherutse gutaramira i Kigali mu gitaramo cya Move Africa.
Imana yakinze ukuboko Moses ntiyahasiga ubuzima
TANGA IGITECYEREZO