Ubukungu bw’ibihugu bitandukanye muri Afurika bufite uruhare rukomeye mu kugena agaciro k’ifaranga ryabyo. Nubwo ibihugu byinshi bihura n’ibibazo by’ubukungu n’izamuka ry’ibiciro, hari ibihugu bifite amafaranga agumana agaciro cyangwa kakiyongera ku isoko mpuzamahanga.
Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye amafaranga afite agaciro karusha ayandi ku Mugabane wa Afurika kugeza uyu munsi. Mu gukora uru rutonde, hagendewe ku rwego ibiciro bigezeho ku isoko ry'ivunjisha.
Dore ibihugu 10 bifite amafaranga afite agaciro gasumbye ayandi muri Afurika mu 2025:
1. Tunisian Dinar (TND)
Amadinari ya Tunisia ni yo
mafaranga afite agaciro gasumbye ayandi muri Afurika. Ifaranga rimwe ry’iki
gihugu rivunjwa hafi 3.11 ku idolari rya Amerika, rikaba rikomeye bitewe
n’imiyoborere ikomeye mu bijyanye n’ivunjisha no kugenzura ibyoherezwa
n’ibitumizwa mu mahanga.
2. Libyan Dinar (LYD)
Libya ni kimwe mu bihugu bifite amafaranga akomeye kubera umutungo kamere w’amavuta yatumye ifaranga ryayo rigumana agaciro. Idinari rya Libya ivunjwa hafi 4.82 ku idolari.
3. Maroccan Dirham (MAD)
Ifaranga rya Maroc rifite
agaciro kagera kuri 9.91 ku idolari . Maroc ifite ubukungu buteye imbere
bushingiye ku bukerarugendo, ubuhinzi, ndetse n’inganda. Kuba iki gihugu
gifitanye umubano ukomeye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nabyo byagize
uruhare mu gutuma ifaranga ryacyo rigira agaciro gahamye.
4. Botswana Pula (BWP)
Ifaranga rya Botswana riri ku
rwego rwo hejuru mu mafaranga afite agaciro muri Afurika, aho rivunjwa 13.50
ku idolari. Botswana ifite ubukungu bukomeye kandi budahungabanywa
n’impamvu nyinshi kubera imicungire myiza y’umutungo kamere n’ubuyobozi bwiza mu bijyanye n'ubukungu.
5. Seychellois Rupee (SCR)
Seychelles, igihugu
kigizwe n’ibirwa, gifite ifaranga rifite agaciro gakomeye kubera ubukungu
bwacyo bushingiye ku bukerarugendo. Ifaranga rya Seychelles rivunjwa 13.64 ku
idolari, bigashimangirwa n’ingamba za leta zo gukomeza gucunga ubukungu
bw’iki gihugu gituriye inyanja y’Abahinde.
6. Ghanaian Cedi (GHS)
Ifaranga rya Ghana rihura
n’ihindagurika, ariko riguma mu mafaranga akomeye kuri uyu mugabane. Cedi ya
Ghana ivunjwa agera kuri 14.25 ku idolari. Ghana ifite ubukungu bushingiye ku
bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, n’ubucuruzi mpuzamahanga.
7. Eritrean Nakfa (ERN)
Ifaranga rya Eritrea
rifite agaciro gahoraho kuko guverinoma igena igipimo cyo kurivunjisha, aho
Nakfa 1 ingana na 15.00 ku idolari. Ibi bituma rigumana agaciro ariko
nanone bikabuza isoko mpuzamahanga gukorera mu mucyo mu byerekeye ivunjisha.
8. South African Rand (ZAR)
Rand ya Afurika y’Epfo ni rimwe mu mafaranga acuruzwa cyane muri Afurika. Rimwe ryayo rivunjwa agera kuri 18.13 ku idolari,
ariko rikunze guhura n’ihindagurika bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko
mpuzamahanga ndetse n’ibibazo by’imiyoborere y’iki gihugu.
9. Namibian Dollar (NAD)
Ifaranga rya Namibia
rifitanye isano ya hafi n’irya Afurika y’Epfo. Namibia ni igihugu gifite ubukungu butajegajega bushingiye ku bucukuzi
bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi. Ifaranga ryayo rivunjwa 18.23 ku idolari.
10. Lesotho Loti (LSL)
Ifaranga rya Lesotho riri
mu cyiciro kimwe n’irya Namibia kuko na ryo rifitanye isano ya hafi n’ifaranga ryitwa 'Rand.' Loti ya Lesotho ivunjwa 18.23 ku idolari, aho ubukungu bw’iki
gihugu bushingiye cyane ku bufatanye na Afurika y’Epfo mu bucuruzi no mu
bukungu rusange.
Isomo ku bukungu bwa
Afurika:
Abahanga mu by'ubukungu bemeza ko ibihugu bifite amafaranga
afite agaciro gasumbye ayandi muri Afurika bikunze kugira imiyoborere myiza
y’ubukungu, igenzura rikomeye ku ivunjisha, ndetse n’ubukungu butajegajega. Nubwo
hari ibibazo byinshi bishingiye ku ifaranga ku mugabane wose, ibihugu bifite
ubukungu burambye bikomeza kwihagararaho.
Uku kwihagararaho ni isomo rikomeye ku bihugu bihura n’ihungabana ry’ifaranga, aho bikwiye gushyira imbaraga mu gucunga neza ubukungu no kugabanya ihindagurika ry’ifaranga.
Mu gihe Afurika igenda yinjira mu bukungu bwa digitali no kurushaho guhuza isoko ryayo, amafaranga yayo ashobora gukomeza kugira agaciro gahambaye mu bihe biri imbere.
TANGA IGITECYEREZO