RURA
Kigali

Amakosa ugomba kwirinda mu gihe ugiye guhura n'umuntu ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:24/02/2025 8:43
0


Iyo ugiye guhura n’umuntu ku nshuro ya mbere, cyane cyane ushaka ko uwo muntu muba inshuti cyangwa mukomeza kuvugana nyuma yaho, ni ngombwa kwirinda amakosa amwe n'amwe ashobora kumubangamira cyangwa gutuma akubona nabi bityo bikabangamira imibanire myiza hagati yanyu.



Ugomba kwibuka ko uwo muntu mudasanzwe muziranye, niba munaziranye, muvugana kuri telefone cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga. Uwo muntu rero, uko ufite amatsiko yo kumubona no kumenya uko yitwara, imico ye, ndetse n’ibindi byinshi ku buzima bwe, nawe niko bimeze. Ugomba kuzirikana rero ko uko umuntu yakubonye ku nshuro ya mbere bitajya bipfa kumuvamo, ishusho wamwiyeretsemo niyo agufatamo. Ugomba rero kwitwararika.

Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru  Hindustan Times, isobanura neza amakosa akomeye ugomba kwirinda mu gihe ugiye guhura n’umuntu bwa mbere:

Mu gihe uhuye n’umuntu bwa mbere ugomba kwirinda kumugaragariza ko ikikurangaje imbere ari inyungu zawe bwite, ukamwereka ko wishimiye guhura nawe aho kumwereka ko icyo witayeho gusa ari ibyo mugiye kuganiraho ufitemo inyungu.

Iyo umuntu muhuye bwa mbere akubonye nk’umuntu ushishikazwa gusa n’inyungu ze bwite, akubona mu ishusho y’umuntu utaba inshuti nziza ndetse akumva ko ukunda ibintu kurusha abantu, bityo umubano wanyu ushobora no kurangirira aho.

Kwisanzura cyane no kutamenya aho ugarukira mu biganiro, nabyo ugomba kubyirinda mu gihe uhuye n’umuntu ku nshuro ya mbere. Kwisanzura ni byiza ariko iyo bikabije biba bibi, ugomba kumwereka ko umwishimiye kandi ukanamuganiriza mu buryo bwiza, ariko na none ukirinda kurenga imbibe, umubaza ibibazo byerekeye ku buzima bwe bwite cyane.

Ibuka ko uwo muntu nawe ari ubwa mbere akubonye, kumubaza ibibazo byinshi ku buzima bwe bwite, yumva ko ari ukumwinjirira ashobora no kumva warengereye, ndetse bigatuma agufata mu bundi buryo butari bwiza. Ugomba rero kuzirikana ko nta muntu ukunda ko hagira umwinjirira, maze ukagerageza kumenya imbibe utangomba kurenga mubyo umubaza ku buzima bwe.

Ugomba kandi kwirinda gutanga urugero rubi ku muntu muhuye bwa mbere, nko kumugereranya n’abandi mu buryo bubi. Ushobora kuba uri umuntu ukunda gusererezanya cyangwa gusetsa, nyamara tuzi uwo mugiye guhura niba abikunda. Ariko kugereranya umuntu n’abandi, cyane cyane mu buryo bubi, bishobora kugaragara nk’ubwiyemezi cyangwa bikaba byamukomeretsa.

Nko kumubwira ko asa n’umujura cyangwa ukamugereranya n’ibandi bantu ariko ari mu buryo bubi, bishobora gutuma iyo iba inshuro yanyu ya mbere n’iya nyuma muhuye.

Ikindi ugomba kuzirikana mu gihe uhuye n’umuntu ku nshuro ya mbere kirakomeye cyane, kuzana ibiganiro by’ibintu byabaye kera cyane cyane ibitari byiza. Nko guhita utangira ukamubaza ku mukunzi we batandukanye, umubyeyi we witabye Imana, cyangwa ibindi byinshi byamubayeho bibabaje. 

Ibi nabyo bishobora gutuma akubona nk’umuntu uzajya uhora umwibutsa agahinda ke. Ugomba rero gutegereza ibyo biganiro mukaba mwabiganira nyuma mwaramaze noneho kumenyana bihagije, ndetse no kwisanzuranaho.
 

Umuntu muhuye ku nshuro ya mbere ugomba kuzirikana ko utazi ibimubabaza, ibyo akunda, niba akunda imikono cyangwa ayanga, n’ibindi. Ugomba rero kwirinda kumuserereza cyangwa kumunegura, cyane cyane ku bintu bibi. Nko gukomeza umubwira uburyo udakunda amakanzu cyangwa ibara runaka kandi ari byo yaje yambaye, bishobora gutuma yumva ko wamuneguye utakunze uburyo yambara, bikaba byamutera kumva atisanzuye imbera yawe bityo akakubona nk’umwiyemezi cyangwa akumva ko utamwishimiye.

Ni byiza rero ko wakwita ku buryo uganiramo ukaba wamubwira ko amakanzu ari meza cyangwa ugashaka ibindi bintu byiza uvuga, aho kwibanda ku bibi.

Ugomba kandi kwibuka ko ikiganiro muri kugirana ari icyanyu mwembi, ukirinda kwiharira ikiganiri, uzanamo inkuru zawe bwite, cyangwa utamuha umwanya wo kuvuga.

Ugomba kuzirikana ko uwo muntu nawe azi kuvuga, ikindi kandi ashobora no kuba atishimiye ibiganiro byawe, gerageza rero uvuge make maze nawe umuhe umwanya wo kugusubiza no kugira ibyo akubwira. Ibi ushobora kubyirengagiza ariko menya ko bishobora gutuma uwo muntu atazongera kuguha amahirwe yo kuganira nawe kuko yagufashe nk’ugira amagambo meshi.
 Ugomba no kumenya kandi ko nta muntu n’umwe ukunda agasuzuguro. Gerageza ugabanye uburyo ukoreshamo telephone yawe, wirinde guhora uyirebamo kenshi ndetse nibigushobokera uyizimye. Zirikana ko uwo muntu mugiye guhura nawe afite telefoni, ariko kuba yaguhaye umwanya ngo muganire, si uko ari imburamukoro, ahubwo nuko yaguhaye agaciro. Guhora wirebera muri telefoni rero ashobora kubifata nk’agasuzuguro, ndetse iyi ikaba inshuro yanyu y mbere n’iya nyuma yo guhura.
 

Gukora ikosa rimwe muri aya mu gihe wahuye n’umuntu bwa mbere bishobora gutuma iyo iba inshuro ya mbere n’iya nyuma uhuye nawe. Ugomba rero kwitwararika, cyane ko uwo muntu ataba asanzwe azi imyitwarire yawe, ushobora rero gukora aya makosa bigatuma agufata mu yindi sura utari usanzwe ufite.
       






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND