RURA
Kigali

Dutemberane mu ruganda rukorerwamo indege z'intambara zigezweho za F-35 muri Amerika

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:24/02/2025 8:49
0


Mu ruganda runini ruherereye muri Texas, ibihumbi by’abakozi bakora amasaha 24 kuri 24 bubaka indege y’intambara igezweho kurusha izindi mu gisirikare cya Amerika: 'F-35 Lightning II Joint Strike Fighter'.



Uruganda rwa Lockheed Martin, ruherereye i Fort Worth, rukora izi ndege zigera kuri 150 buri mwaka. Uru ruganda rwitwa Air Force Plant 4, rufite umwihariko wo kuba rumaze imyaka ruri ku isonga mu gukora indege z’intambara kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Indege ya F-35 ni imwe mu zihenze cyane mu mateka y’intwaro, aho umushinga wayo uteganyijwe gutwara agera kuri tiriyoni 2$. 

Iyi ndege igenda yongerwamo ikoranabuhanga rigezweho, nubwo hari impungenge ku kiguzi cyayo n'ibibazo bya tekinike.

Kubaka F-35 bifata amezi 18, aho imirimo ikorwa amasaha 24/24. Iyi ndege igizwe n’ibice bine by’ingenzi: igice cy’inyuma, amababa, igice cyo hagati, n’igice cy’imbere. 

Buri ndege igira ibirango by’igihugu izoherezwamo, haba Amerika, Ubwongereza, Isiraheli, Pologne, n’ibindi.

F-35 yifashishijwe mu mirwano kuva mu myaka 20 ishize, ikaba yarakoreshejwe n’ingabo za Amerika mu bitero byo muri Iraki, Afaganisitani, Yemeni, ndetse na Isiraheli mu mirwano iheruka na Irani.

Kubaka F-35 bitwara amezi 18 imirimo ikorwa amasaha 24 kuri 24






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND