Tariki ya 21 Gashyantare ni umunsi wa 52 muri uyu mwaka usigaje iminsi 313 ngo urangire.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Uyu munsi, ni Umunsi
Mpuzamahanga w’Ururimi Gakondo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1925: Ikinyamakuru
The New Yorker cyasohoye nimero ya mbere.
1948: Irushanwa
rya NASCAR ryaratangijwe.
1952: Leta
y’u Bwongereza iyobowe na Winston Churchill yaciye indangamuntu muri UK mu
rwego rwo guha abantu ubwisanzure.
1965: Malcolm
X, umwirabura waharaniye uburenganzira bwa muntu yiciwe ahitwa Audubon Ballroom
mu Mujyi wa New York n’abiyise Nation of Islam.
1974: Abasirikare
ba nyuma ba Israel bavuye mu Ntara ya West Bank.
Bamwe mu bavutse kuri iyi
tariki:
1924: Robert
Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe.
1969: Eric
Wilson, umunyamuziki w’Umunyamerika.
1970: Fat
Pat, umuririmbyi w’injyana ya Rap w’Umunyamerika.
1977: Steve
Francis, umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika.
1979: Pascal
Chimbonda, umukinnyi wa ruhago w’Umufaransa.
Bamwe mu batabarutse kuri
iyi tariki
1730: Papa Benedict XIII.
TANGA IGITECYEREZO