Umurusiyakazi w'imyaka 53 witwa Olga Perminova, yapfuye nyuma yo gukubita umutwe ku rutare ubwo yavaga muri gare yamoshi mu gihugu cya Sri Lanka agerageza gufata ifoto.
Iyi mpanuka yabaye ku itariki ya 20 Gashyantare 2025, ubwo Perminova yari mu rugendo mu muhanda wa Podi Menike, uzwiho kugira ibyiza nyaburanga.
Nk'uko amakuru abivuga, Perminova yashatse gufata ifoto yinaganitse ku muryango wagare yamoshi, maze akubita umutwe ku rutare, bituma agira ibikomere bikomeye byatumye yitaba Imana nyuma yo kujyanwa kwa muganga.
Uyu mugore yari kumwe n'itsinda ry'abagenzi b'Abarusiya bari mu rugendo rwo gusura ibyiza nyaburanga bya Sri Lanka.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ibyago bikomeye bijyana no gufata "selfie" ahantu hatatekerejwe neza. Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2008 na 2021 bwagaragaje ko abantu 379 bapfuye bazize impanuka ziturutse ku gufata "selfie".
Muri abo, 100 bari mu Buhinde, 39 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na 33 mu Burusiya. Impamvu nyamukuru z'izi mpanuka harimo gusimbuka ahantu harehare, impanuka z'imodoka, no kurohama mu mazi nkuko tubikesha dailymail.
Abashakashatsi basaba ko abantu bakangurirwa kumenya ibyago bishobora guterwa no gufata "selfie" mu buryo butatekerejwe neza, kandi bagasaba ko porogaramu z’imbuga nkoranyambaga zashyiramo uburyo bwo kuburira abantu ku byago bashobora guhura nabyo igihe bafata "selfie" ahantu hatizewe.
Ni ingenzi kwibuka ko gufatira ifoto ahantu hashobora gushyira ubuzima mu kaga atari ngombwa. Kwitonda no guhitamo ahantu hizewe ni ingenzi mu kwirinda impanuka zishobora kwirindwa
TANGA IGITECYEREZO