RURA
Kigali

Misiri yatsinze Amavubi y'abagore mu mukino ubanza wo gushaka itike y'igikombe cya Afrika-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/02/2025 17:31
0


Ikipe y'igihugu ya Misiri mu bagore yatsinze abagore b'u Rwanda igitego 1-0 mu mukino ubanza mu majonjora yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa kizabera muri Morooc.



Kuri uyu wa Gatanu itariki 21 Gashyantare 2025 ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yari yakiriye iya Misiri mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Africa kizabera muri Morooc muri 2026.

Ni umukino watangiye u Rwanda rudahabwa amahirwe kubera uko rwagiye rwitwara mu mikino itandukanye rwagiye rukina mu cyiciro cy’abagore. 

Mu gice cya mbere abakinnyi ba Misiri barangajwe imbere na Nour Fahim bagerageje kugora u Rwanda ariko ba myugariro b’u Rwanda barimo Imaniraguha Loise na Emerance bugarira neza cyane.

U Rwanda narwo rwanyuzagamo rukataka ikipe y’igihugu ya Misiri ariko ba myugariro ba Misiri barangajwe imbere na Nadda Emad Awad bahagarara neza. Uko guhangana hagati y’ibihugu byombi mu kibuga ni byo byaranze igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri abakinnyi b’u Rwanda bagerageje kwataka ngo barebe ko inkoko iri iwayo yashonda umukara. Ku munota wa 46 Mukeshimana Dorothee yagerageje kuzamukana umupira ariko umunya Misiri Nour Abdel wari wabaye ibamba mu bwugarizi yongera gutabara.

Misiri yongeye kurokoka ubwo Uwitonze Nyirarukundo yageraga imbere y’izamu maze akarekura ishoti rikomeye ariko umuzamu wa Misiri Habiba Emad Sabry Mohamed aratabara.

Misiri yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Habiba Esam Mohamed Hafiz nyuma yo gucika ba myugariro bose b’u Rwanda bakamwihorera batekereza ko yaraririye ariko abasifuzi bemeza ko ari igitego.

Igitego cya Habiba Esam Mohamed Hafiz ni na cyo cyasoje umukino kuko warangiye Misiri itsindiye u Rwanda imbere y'abafana barwo igitego 1-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku itariki 25 Gashyantare 2025. Ikipe izarokoka hagati ya Misiri n'u Rwanda izakomeza mu ijonjora rya kabiri maze izaricika ibone itike yo gukina igikombe cya Africa kizabera muri Morooc muri 2026.
 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Misiri

Umukino wahuje u Rwanda na Misiri mu majonjora yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa warangiye u Rwanda rutsindiwe mu rugo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND