RURA
Kigali

Muri Espagne gusinzira bishobora kuguhesha Miliyoni 2 Frw

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:20/02/2025 11:33
0


Muri Espagne buri mwaka haba irushanwa ryo kurushanwa gusinzira, aho ushobora kwegukana arenga Miliyoni ebyiri z’amafaranga y'u Rwanda.



‘The National Siesta Championships’ ni irushanwa ngarukamwaka rikunzwe cyane muri Espagne aho abantu bahiganwa gusinzira, uhize abandi agahembwa.

Iri rushanwa ribera mu murwa mukuru Madrid rimara ibyumweru bibiri, aho abantu batanu bahabwa aho kuryama haba ari hanze mu gihe cy’iminota 20 nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC.

Bimwe mu birebwa mu kugena uwatsinze harimo igihe bigufata ngo ube usinziriye. Hashyirwaho iminota ugomba kuba wasinziriye kandi bya nyabyo, iyo uyirengeje ukajya kure yayo niko uba uri gutakaza amanota.

Ikindi kandi harebwa ku kijyanye no kugona, uburyo umuntu aryamamo(positions) ndetse n’ibindi. Abarushanwa kandi bashobora kugira amota bongerwa mu gihe baba bafite imyenda yo kurarana idasanzwe.

Iri rushanwa riba bwa mbere ryabaye mu 2010, aho ryegukanwe na Pedro Soria Lopez ukomoka muri Ecuador, umugabo wari asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano ariko icyo gihe akaba atari afite akazi.

Mu minota 20 bahabwa, Pedro Soria Lopez warufite imyaka 62, iminota 17 yayimaze asinziriye nubwo aho bari hari urusaku.

Nubwo amarushanwa nk’aya yatangiriye muri Espagne, hari n’ibindi bihugu basigaye bayakora harimo nka Mexico, Argentine na Venezuela.


Abarushanwa baryama hanze





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND