Icyamamare mu muziki ku Isi nzima, John Roger Stephens wamamaye nka John Legend yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere n’inshuro ya mbere mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ahinyuza Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Foundation (HRF), ndetse n’umuhanzikazi Temilade Openiyi [Tems] wo muri Nigeria.
Uyu mugabo w'imyaka 46 y'amavuko, yaririmbye agaragaza ko yirengagije ubusabe bwa Human Rights Foundation yamusabaga kudakorera igitaramo mu Rwanda 'kubera ibibazo by'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)' uyu muryango ushinja u Rwanda kugiramo uruhare.
Ku wa 7 Gashyantare 2025, ni bwo Human Rights Foundation (HRF), yandikiye ubutumwa bwa 'Email' John Legend bamubwira ko ikibazo cy'umutekano mucye muri RDC cyatewe n'u Rwanda- Ibyo Guverinoma y'u Rwanda yahakanye mu bihe bitandukanye.
Muri iyi baruwa, itsinda ryitwa ko riharanira uburenganzira bwa muntu ryo muri New York, Human Rights Foundation [HRF], ryabwiraga John Legend "guhagarika igitaramo cyawe i Kigali nk’uko mugenzi wawe Tems wegukanye Grammy Awards yabikoze".
Uyu muryango mu butumwa bwawo, waratanye usobanurira John Legend uko kuva mu 2022 umutwe wa M23 wigaruriye bimwe mu bice bya Congo, cyane cyane ibirimo amabuye y’agaciro, urenzaho ko ibi byose uyu mutwe ubigeraho kubera ubufasha uhabwa n’Ingabo z’u Rwanda.
Ibi si ko byagenze, kuko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwandika, bagaragariza John Legend ko u Rwanda rudafasha umutwe wa M23, kandi ko ubutegetsi bwa Congo ari bwo bufite mu biganza gukemura iki kibazo cy’intambara zidashira mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Nyuma yo kutumvira ibyo HRW yamwandikiye, John Legend yanarenze ibyo Tems yakoze asubika igitaramo cye yari afite mu Rwanda, tariki 22 Werurwe 2025 muri BK Arena.
Uyu mukobwa ufite Grammy Awards ebyiri, yavuze ko yasubitse igitaramo cye i Kigali kubera amakuru y'intambara atamenye iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ati “Mu minsi yashize namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda, ntazi ko hari amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo. Sinigeze nifuza kugaragara nka ntibindeba ku byerekeye ibibera mu Isi, ndetse nsabye imbabazi niba byageze kuri urwo rwego. Muri make nta makuru nari mfite ku biri kuba.”
Mbere y’uko ajya guhindura imyambaro, John Legend yavuze ijambo ryakoze ku mitima ya benshi. Uyu mugabo yavuze ko “nishimiye kuba ndi hano.”
Avuga ko yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n’umugore we kandi "ndi kumva uburyo muri kumwe nanjye muri iki gitaramo".
Arakomeza ati “Ndumva ari ibyishimo bizakomeza. Ni ubwa mbere nkoreye igitaramo cyanjye i Kigali, ndetse ni ubwa mbere nkoreye igitaramo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse ni ubwa mbere nkoreye igitaramo mu Rwanda.”
Yumvikanishije ko umuziki usobanuye urukundo no guhuza abantu, cyo kimwe n’umuco. Ati “Binyuze mu muziki mbasha guhuza namwe.”
Indirimbo 10 za John Legend zakunzwe cyane ku rwego rw’isi:
1. All of Me (2013)
Iyi ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane z’ibihe byose. Yegukanye ibihembo byinshi kandi yakunzwe mu bukwe n’ahandi hantu hahuza abakundana. Yahariwe umugore we Chrissy Teigen.
2. Ordinary People (2004)
Iyi ndirimbo iri kuri album ye ya mbere Get Lifted yamuzamuriye izina. Iravuga ku mibanire y’abantu n’urukundo rutari rwuzuye ubushobozi bwo kuba ruzira amakemwa.
3. Green Light (2008)
Ni indirimbo ifite umudiho yafatanyije n’umuhanzi Andre 3000. Yagaragaje John Legend mu buryo budasanzwe bw’imyidagaduro.
4. Love Me Now (2016)
Iyi ndirimbo ivuga ku gukunda umuntu nta buryarya kandi nta gutegereza. Yakunzwe cyane mu rukundo ahantu hatandukanye ku isi.
5. You & I (Nobody in the World) (2014)
Ni indirimbo ifite ubutumwa bwimbitse bwo gukunda umuntu uko ari, by'umwihariko mu bijyanye no kongera icyizere ku mubiri no mu mutima.
6. Used to Love U (2004)
Iri mu bihangano bye bya mbere byagaragaje impano ye ku rwego mpuzamahanga. Ni indirimbo irimo amagambo ashingiye ku rukundo rwashize.
7. Tonight (Best You Ever Had) (2012)
Iyi ndirimbo yahuriyemo na Ludacris, ikaba yarakoreshejwe muri filime “Think Like a Man”. Yakunzwe cyane mu bitaramo no mu rubyiruko.
8. Save Room (2006)
Ni indirimbo ifite umudiho wa Soul ishimishije kandi ivuga ku rukundo. Yakunzwe cyane ku maradiyo ndetse igaragaza ubuhanga bwe mu gutunganya injyana za Soul na R&B.
9. Preach (2019)
Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwimbitse bwo guharanira impinduka nziza mu muryango, cyane cyane mu rwego rw’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.
10. So High (2004)
Ni indirimbo ifite amagambo yoroshye kandi yuje urukundo, ikaba yarakunzwe cyane mu bukwe no mu bihe by’umunezero.
Izi ndirimbo zigaragaza umwihariko wa John
Legend mu njyana za R&B, Soul, n’izo gukundwa cyane zishingiye ku rukundo.
John Legend yataramiye i Kigali yirengagije 'Email' ya Human Right Foundation yamusabaga gusubika igitaramo cye
HRW yabwiraga John Legend gutera ikirenge mu cya Tems agasubika igitaramo cye, ariko siko byagenze kuko uyu mugabo yataramiye i Kigali yizihiwe
John Legend yumvikanishije ko umuziki uhuza abantu, kandi uvamo urukundo kuri benshi
Uyu mugabo yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, ku buryo byagiye bimusaba gusoma ku mazi
John Legend yagaragaje ko gutaramira i Kigali, byamubereye umuryango wo kwisanga mu bihugu byo muri EAC
John Legend ari kumwe n'abaririmbyi n'abacuranzi be ku rubyiniro mu gihe cy'amasaha arenga abiri
Ku wa 30 Mutarama 2025, Tems yasohoye itangazo abeshya ko impamvu za Politiki zatumye asubika igitaramo cye i Kigali
REBA HANO UKO JOHN LEGEND YITWAYE MU GITARAMO CYE CYA MBERE I KIGALI
Kanda hano ubashe kureba amafoto y'igitaramo 'Move Africa' cyaririmbyemo John Legend
AMAFOTO: Karenzi Rene- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO