Gutunga telephone ishiramo umuriro vuba ni kimwe mu bibuza umutekano benshi kandi baraziguze atariko bimeze, nyamara ugasanga hari igihe nyirayo abigiramo uruhare.
Ukuri ni uko
uko igihe gishira ukoresha telephone yawe, imikorere ya bateri yayo iba igomba gutakaza imbaraga uko byagenda kose. Gusa uko uyikoresha bishobora kwihutisha
kwangirika kwayo, cyangwa se ikamara igihe kitari gito ikora neza, yanagabanya
igihe ibika umuriro ntibikabye cyane.
Reka
turebere hamwe amakosa dukunze gukora yangiza bateri za telephone zacu nyamara
tukabikora tutabizi.
1. Kureka telephone yawe igashiramo umuriro burundu:
Benshi
dukunze gukoresha telephone zacu kugeza zishizemo umuriro burundu, gusa abahanga
mu by’ikoranabuhanga bagaragaza ko iyo uyicometse yageze kuri 0% ari kimwe mu
byica bateri.
Ubundi
ugirwa inama yo kujya ucomeka telephone, umuriro ukiri nko kuri 20%
2.
Ubushyuhe
bwinshi.
Hari igihe
ucomeka telephone ukayirambika nko ku zuba cyangwa ahandi hantu hashyushye
cyane. Ibi ni bimwe mu bishobora kwangiza bateri ya telephone yawe, ndetse
kandi n’ubukonje bukabije ubwabwo bushobora kuyica. Ugirwa inama yo gushyira
telephone yawe ahantu hari igipimo cy’ubushyuhe kitari hejuru cyane cyangwa
hasi cyane.
3.
Gucomeka
telephone ikageza ku 100%.
Nubwo
benshi baba bifuza gucomeka telephone zabo zikuzura 100%, gusa abahanga bagira
umuntu inama yo kuyicomeka byibura ikagera kuri 80% ukayikura ku muriro.
Aha ni naho kandi bavuga ko ari bibi cyane kuyicomeka ukayiraza ku muriro, kuko uyikuraho mu gitondo imazeho amasaha menshi.
4.
Gukoresha
uturahuzo(Charger) zitujuje ubuziranenge.
Hari igihe umuntu agura telephone ye imuhenze, ariko yajya kugura akarahuzo akagura aka make kubera kwanga gutanga amafaranga. Gusa burya ubuzirangenge bw’akarahuzo ukoresha ni kimwe mu byo ukwiye kwitaho cyane.
5.
Gukoresha
telephone icometse.
Bikunze
kubaho ko umuriro wagushirana ugahita ucomeka telephone, ariko ugakomeza
kuyikoresha mu gihe ibi bicometse. Ibi ni ibintu bibi cyane kuko uretse kuba
byica bateri yayo, ni n’ibintu bishobora huteza impanuka ikomeye.
TANGA IGITECYEREZO