RURA
Kigali

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye igitaramo cya John Legend wasigiye urwibutso abakunzi be-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2025 1:02
0


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend watangaje ko yanyuzwe kandi yizeye ko n'abo yataramiye basigaranye ibyishimo byisendereye ashingiye ku gihe yamaze baririmbana.



Uyu muririmbyi yabivuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ubwo yataramiraga ibihumbi by'abantu bari bakoraniye muri BK Arena mu gitaramo cya Move Afrika cy’umuryango Global Citizen. Ni ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo bibereye mu Rwanda, nyuma ya Kendrick Lamar wahataramiye mu Ukuboza 2023.

Bwari ubwa mbere John Legend ataramiye i Kigali, kandi "nanyuzwe n'uburyo mugaragaza ko mwishimye". Uyu mugabo yavuze ko ari ubwa mbere ataramiye mu Rwanda, ndetse ni ubwa mbere ataramiye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

Uyu munyamuziki yagaragaje ko umuziki n'umuco bikwiye guhuzwa kugira ngo bireme Isi buri wese yishimira. Igitaramo cye cyitabiriwe na Perezida Kagame n’umuryango we, ndetse n'umubare munini w'urubyiruko, hamwe n'abanyamahanga benshi baba mu Rwanda.

John Legend yaserutse yambaye imyenda yahanzwe n'inzu y'imideli ya Moshions, ndetse n'iyahanzwe na Tanga. Ari ku rubyiniro, yabashimiye cyane ku bwo kumudodera imyenda myiza. Ati “Mwakoze cyane.”

Ku rubyiniro, yahinduye imyenda inshuro ebyiri, ndetse yasomye ku mazi inshuro enye. Yanyuzagamo akaganiriza abakunzi be, ndetse hari aho yabwiye abafana kubwirana bati 'ndagukunda' [Buri wese abwira mugenzi we].

Asoje kuvuga aya magambo, yaririmbye indirimbo 'All She Wana Do'. Ni indirimbo yaririmbaga, asaba abakunzi be gufatanya nawe kubyina.

John Legend yanavuze ko yishimiye gutaramira i Kigali aherekejwe n'umugore we. Ati "Ndizera ko nawe anezerewe aho ari.”

Mu gusoza iki gitaramo, uyu mugabo yaririmbye indirimbo nka 'Green Light' yakoranye na Dr Andre, asoje kuyiririmba yerekanye abacuranzi be n'abaririmbyi bazanye i Kigali, bamufashije ku rubyiniro. 

Yavuye ku rubyiniro aririmbye indirimbo ye yamamaye yise 'All of me’ asoreza kuri ‘Wild’ maze agira ati “Murakoze cyane. Mwakoze baturage b'u Rwanda. Imana ibahe umugisha Ndabashimira cyane.”

Izina rye nyakuri, yitwa John Roger Stephens, ariko akoresha izina rya "John Legend" nk'izina ry'ubuhanzi. Yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1978, i Springfield mu Mujyi wa Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa piano, n’umukinnyi wa filime. Azwi cyane mu njyana ya R&B, soul, na pop.

Indirimbo yamenyekaniyeho yitwa "All of Me" yasohotse mu 2013. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku isi yose, igakundwa mu bukwe no mu rukundo.

Mu rugendo rwe rw’umuziki yatsindiye kandi yegukanye ibihembo bikomeye bya muzika birimo Grammy Awards 12, Oscar Award, Golden Globe, na Tony Award.

Yabaye umwe mu bantu bake begukanye ibihembo byose byizwi nka EGOT (Emmy Awards, Grammy Awards, Oscar Awards, na Tony Awards).

Ni umuhanzi wageze ku ntebe y’ishuri, kuko yize muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho yakuye Impamyabumenyi mu mategeko ya Gisivili (English & African-American Literature).

John Legend yashakanye na Chrissy Teigen, icyamamare mu mideli n'itangazamakuru, barushinze muri 2013. Bafitanye abana batatu.

Album ye ya mbere ye ya mbere yitwa Get Lifted, yasohotse mu 2004. Yamugejeje ku rwego mpuzamahanga, ndetse inamuhesha igihembo cya Grammy Award.

Uretse kuririmba, ni umucuranzi w’umuhanga cyane kuri piano, kandi akenshi yicurangira mu bihangano bye. Ndetse, yitabajwe na benshi mu bahanzi bakomeye ku Isi, mu ndirimbo zaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

John Legend ni umufatanyabikorwa w’ibikorwa byinshi by’ubugiraneza, cyane cyane bijyanye no guteza imbere uburezi, kurwanya ubukene, no gushyigikira uburenganzira bwa muntu.

Ndetse mu butumwa bwe, yemeza gutaramira i Kigali, yavuze ko igitaramo cye kirenze gutanga ibyishimo, ahubwo harimo no gufasha urubyiruko kubona amahirwe y’akazi no guhanga udushya.

Arenzaho ko Afurika kuva na cyera irajwe ishinga no guteza imbere umuco, ndetse yishimira kugira uruhare mu guha icyerekezo umuziki wa Afurika n’inganda ndangamuco muri rusange. Afite ku isoko ibihangano biryoshye birimo nka "Ordinary People," "Green Light," na "Love Me Now." 


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyigikiye John Legend mu gitaramo cy'amateka yakoreye muri BK Arena














Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame mu bitabiriye igitaramo cya John Legend

John Legend yatangaje ko yishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere ndetse n'uburyo yakiriwe

John w'imyaka 46 y'amavuko yageze ku rubyiniro saa tatu z'ijoro n'iminota 39', yinjirira mu ndirimbo ze zo hambere

Umwe mu baririmbyi bihariye John Legend akunze kwifashisha mu bitaramo bye hirya no hino ku Isi

John yavuze ko yambaye imyambaro yahanzwe n'inzu y'imideli ya Moshions iri mu zikomeye mu Rwanda

John yavuze ko yanyuzwe n'uburyo abaririmbye be bataramanye muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena

Iyi myenda y'inzu y'imideli ya Moshions yaserukanye, ku isoko ihagaze Miliyoni 3 Frw 

John yavuze ko ari ubwa mbere akoreye igitaramo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba

John Legend yaririmbye indirimbo ze zamamaye nka 'Heaven', 'Stay with me' n'izindi

John Legend yavuze ko umuziki ukwiye kuba ikiraro gihuza abantu aho kubatanya


John Legend yavuze ko kuva yagera mu Rwanda, we n'umukobwa we bishimiye uburyo bakiriwe








Umuhanzikazi Bwiza, yabaye umukobwa rukumbi waririmbye mu gitarano cya John Legend






Benshi mu bitabiriye iki gitaramo, bari bambaye imyambaro igaragaza ko bashyigikiye Perezida Kagame


John Legend yanaririmbye indirimbo "Feeling Good" yigeze kuririmba mu irahari rya Perezida Biden na Kamala Harris mu 2021

John Legend ni umugabo w'umunyabigwi, uzwi cyane kuva mu myaka 21 ishize ari mu muziki

JOHN LEGEND YANDIKIYE AMATEKA I KIGALI KU NSHURO YE YA MBERE AHATARAMIYE

">


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo 'Move Afrika' cyaririmbyemo John Legend

AMAFOTO: Karenzi Rene- InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND