Tariki ya 20 Gashyantare ni umunsi wa 51 muri uyu mwaka usigaje iminsi 314 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’Isi.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1872: Mu
Mujyi wa New York, inzu ndangamurage Metropolitan y’imyuga yarafunguye.
1873: Kaminuza
ya California yafunguye ishuri ryayo rya mbere ry’ubuganga i San Francisco ho
muri California.
1933: Adolf
Hitler yahuye mu ibanga n’abanyenganda b’Abadage ngo batere inkunga Ishyaka
ry’Abanazi mu matora yari imbere.
1935: Caroline
Mikkelsen yabaye umugore wa mbere wakandagiye muri Antarctica.
1944: Mu
Ntambara ya II y’Isi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe Ikirwa cya Eniwetok.
2009: Ebyiri
mu ndege za Tamil Tigers zitwaye ibisasu bine zarashwe n’ingabo za Sri Lanka
mbere yo kugera ku ntego mu gikorwa cy’ubwiyahuzi.
2010: Mu
Kirwa cya Madeira cyo muri Portugal, imvura ikomeye yateje inkangu yica abantu
43, ari byo byago bikomeye mu mateka y’iki kirwa.
Bamwe mu bavutse kuri iyi
tariki:
1901: Muhammad
Naguib, wabaye Perezida wa Misiri.
1945: Annu
Kapoor, umukinnyi wa sinema w’Umuhinde.
1951: Gordon
Brown, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ndetse n’umudepite.
1966: Cindy
Crawford, umunyamideli w’Umunyamerika.
1988: Rihanna,
umunyamuziki wo mu Kirwa cya Barbade uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki:
1862: William
Wallace Lincoln, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, Abraham Lincoln.
2008: Emily
Perry, umukinnyi wa sinema w’Umwongereza.
2009: Larry
H. Miller, umuherwe w’Umunyamerika wari nyir’ikipe ya Basketball ya Utah Jazz.
2010: Alexander
Haig, umusirikare w’Umunyamerika wanagize uruhare muri politiki ya Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika.
TANGA IGITECYEREZO