Itorero Inganzo Ngari rizwi cyane mu mbyino gakondo, ryamaze kwerekeza mu Mujyi wa Delhi mu gihugu cy’u Buhinde, aho bitabiriye iserukiramuco rizwi nka “Kumbh Mela/ Mahakumbh Mela” batumiwemo ku nshuro yabo ya mbere.
Bahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025.
Iri serukiramuco ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2025, aho rizasozwa ku wa 26 Gashyantare 2025. Riri kubera mu Mujyi wa Prayagraj. Abagize Itorero Inganzo Ngari, bazagaruka mu Rwanda, tariki ya 28 Gashyantare 2025.
Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge yabwiye InyaRwanda ko bari bamaze igihe bitegura kuzaseruka neza muri iri serukiramuco, kuko atari ubwa mbere baserukiye Igihugu.
Ati: “Twitabiriye iri serukiramuco mu gihe twari tumaze iminsi twitegura, kuko dusanzwe duserukira Igihugu kandi tugaseruka neza nk’uko twagiye duseruka mu bindi bikorwa twagiye tujyamo. Rero, twariteguye mu buryo buhagije.”
Nahimana yasobanuye ko biteguye kugaragaza umuco w’u Rwanda binyuze mu mbyino zitandukanye bazagaragaza.
Ati: “Ni ibintu bitandukanye tuzagaragaza. Kuko dufite insanganyamatsiko yacu twise ‘Ubumwe no kwishimira ibyagezweho’, aho tugaragaza ibigwi by’u Rwanda, ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi byose tuzabyerekana mu mukino tuzakina.”
Inganzo Ngari bagiye ari 12 barimo abaririmbyi, abakaraza, ndetse n’abayobozi b’iri torero. Nahimana Serge yavuze ko batumiwe mu Buhinde kubera umukino bigeze gukinira abahinde mu Rwanda.
Yavuze ati: “Icyo gihe babonye uburyo duseruka, babona ubuhanga n’ubwiza bw’umuco nyarwanda, ariko babona n’ubuhanga bw’inganzo ngari ari naho havuye igitekerezo cyo kugira ngo badutumire muri iri serukiramuco.”
Maha Kumbh Mela ni iserukiramuco rikomeye cyane mu Buhinde ndetse no ku isi yose, aho abantu babarirwa muri za miliyoni bateranira hamwe mu rwego rw’imyemerere ya gikirisitu y’abahindu. Ni rimwe mu birori by’amadini byitabirwa n’abantu benshi kurusha ibindi ku isi.
Maha Kumbh Mela ribera rimwe mu myaka 12, rikibandwa ku mibare y’inyenyeri n’ukwezi. Hari n’andi maserukiramuco nkayo aba mu myaka ine cyangwa itandatu, ariko Maha Kumbh Mela ni ryo rikomeye cyane.
Risanzwe ribera ahantu hane hatagatifu mu Buhinde: Prayagraj (Allahabad) – aho inzuzi Ganges, Yamuna na Saraswati zihurira- Ni naho kuri iyi nshuro rizabera.
Hari kandi, Haridwar – ku nzuzi ya Ganges, Ujjain – ku nzuzi ya Shipra ndetse na Nashik – ku nzuzi ya Godavari
Impamvu iri serukiramuco rikomeye ni uko riba umwanya udasanzwe ku banyedini b’abahindu, aho baba bizera ko kogera mu nzuzi z’ahabera iserukiramuco bibahanaguraho ibyaha byose.
Muri Maha Kumbh Mela yo mu 2013, abantu barenga miliyoni 120 barayitabiriye, bituma riba rimwe mu bikorwa by’iyobokamana binini ku isi.
Rirangwa n’ibikorwa byubakiye ku kwizera, aho abogejwe mu nzuzi, amasengesho, imihango ya gikristu, ibiganiro by’abayobozi b’amadini (gurus), no kwiyegurira imyemerere yabo mu buryo bwimbitse, ari byo biza imbere.
Iri serukiramuco rikomoka ku nkuru z’amateka ya Hindu zigaruka ku kuvuka ku bugingo butagira iherezo (Amrita), aho imana n’abadayimoni barwanye kugira ngo babugire. Bivugwa ko amazi y’ayo mazi matagatifu yagwaga mu hantu hatatu hateganyijwe Maha Kumbh Mela, ari yo mpamvu aba ari ahantu hatagatifu.
Maha Kumbh Mela kandi isobanurwa nk’uburyo bwo kugaragaza umuco n’iyobokamana mu Buhinde, bikajyana no kwerekana ibihangano by’ubuhanzi n’ibindi bikorwa by’ubugeni bijyanye n’umuco w’iyo gihugu.
Itorero Inganzo Ngari ryitabiriye iri serukiramuco ni rimwe mu matorero akunzwe mu Rwanda, azwi cyane mu kubyina imbyino gakondo no gusigasira umuco nyarwanda.
Ryashinzwe mu rwego rwo guteza imbere umuco binyuze mu mbyino, indirimbo n’ibindi biranga ubuhanzi gakondo. Rikora imbyino gakondo zinyuranye zirimo intore, ikinyemera, ikembe, n'izindi. Rikora kandi ibitaramo bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.
Ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda, rikunze kwifashishwa mu birori bikomeye no mu birori by’abanyacyubahiro. Ryagiye rigaragara mu marushanwa atandukanye y’itorero n’ibitaramo byo kumurika umuco nyarwanda.
Nubwo
rishingiye mu Rwanda, rigira ibitaramo mu bindi bihugu aho ryamamaye nk’itorero
riserukira umuco nyarwanda. Ryagize kandi abahanzi n’ababyinnyi baryubatse
izina mu myidagaduro ya gakondo, ndetse hari ababaye ibyamamare mu myidagaduro
nyarwanda.
Kuri
iki cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, nibwo Itorero Inganzo Ngari
ryahagurutse ku kibuga cy’indege berekeza mu Buhinde
Inganzo
Ngari batangaje ko biteguye gutanga ibyishimo muri iri serukiramuco rikomeye mu
bijyanye n’imyimerere ku Isi
Inganzo Ngari bavuga ko bazagaruka mu Rwanda, ku wa 28 Gashyantare 2025 nyuma y’iminsi ibiri iri serukiramuco rirangiye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NKUNDIRA' Y'ITORERO INGANZO NGARI
">
TANGA IGITECYEREZO